Abagore bafite abagabo b'abasirikari bo mu karere ka Rutsiro bashishikarijwe kugira uruhare mu gukumira ihohoterwa rikorerwa mu ngo.
Uyu munsi tariki ya 23 Gicurasi 2019 mu karere ka Rutsiro habereye inama yahuje abagore bo mu karere ka Rutsiro bafite abagabo b'abasirikari n'intumwa z'ingabo z'u Rwanda (RDF) ziyobowe na Lt Col Peterson Gatsinzi.
Iri tsinda rikaba ryari rigambiriye ahanini gusobanurira aba bagore ubwoko bw'ihohotera ribera mu ngo rishobora gushingira ku bintu byinshi binyuranye harimo igitsina, imitungo, gukomeretsa umutima n'ibindi ndetse no gusobanurira aba bagore serivisi zitandukanye umunyamuryango wa RDF (Rwanda Defense Force) yemerewe n'uburyo azibonamo.
Muri serivisi zasobanuwe harimo izirebana n'ubwishingizi bw'ubuvuzi MMI, kuzigama no kuguriza Zigama CSS, Gukemura ibibazo bijyanye n'ihohoterwa, AFOS n'izindi.
Agaruka ku ntego y'iyi gahunda, Afande Gatsinzi yagize ati: "icyatuzanye ni ukugira ngo mwubake ingo zikomeye. Nibikunda, abagabo banyu bazatanga umusaruro uhagije mu kazi kandi na mwe ingo zanyu zitere imbere." Abagore murasabwa kumenya ukuntu mutwara abagabo banyu mukamenya ko umwuga bakora ari umwuga ukomeye kandi ukwiriye guteza imbere urugo. Mukwiye kumenya kujya inama rero bityo mukagera ku bukungu mwifuza.
Abitabiriye iyi nama bakaba bahawe umwanya batanga ibitekerezo banasobanuza ibyo batari basobanukiwe neza. Bagaragaje ko bishimiye cyane iki gikorwa cyateguwe n'ingabo z'u Rwanda basaba ko ubutaha cyazajya kimara igihe kirenze umunsi 1 kugira ngo buri wese abashe kwisanzura mu gutanga ibitekerezo.
Abitabiriye bose batashye biyemeje kugira indangagaciro zibereye umunyarwanda kazi bakabera abandi ikitegererezo.