Abagore basabwe kugira uruhare mu kurandura amakimbirane yo mu miryango

aauaaaaa.jpg Tariki ya 18/10/2018 ni bwo umunsi mpuzamahanga w'umugore wo mu cyaro wizihijwe mu gihugu cy'u Rwanda. Ku rwego rw'akarere ka Rutsiro wabereye mu murenge wa Rusebeya ufite insanganyamatsiko igira iti: "Twubake umuryango twifuza turwanya gusambanya abana!" witabirwa n'Umuyobozi w'Akarere Ayinkamiye Emérence n'inzego z'umitekano zikorera mu karere.
Mu butumwa bwiza bwanyuze mu muvugo wa  Dative Mushimiyimana yagize icyo asaba abitabiriye ibi birori: "Abayobozi mu nzego zose dushyire hamwe turerere u Rwanda, twubake umuryango Twifuza turwanya gusambanya abana!" Yanasabye akandi abana b'abakobwa bagenzi be kudashukishwa n'utuntu tw'ubusabusa.
Mu buhamya bwa Jeannette Kampire wagize ingorane zo gutwitira i wabo akanahabyarira ariko nyuma akagaragaza imyitwarire myiza byatumye abona n'igihembo cy'100000, yashishikarije abagize ikibazo nk'icye Gushishikazwa no gukora bakibonera ibyo bifuza. Yavuzeko abakobwa bumvira amagambo aryohereye ati: "mwange akabari, mwoye gutega amatwi amagambo aryohereye mubwirwa n'ababashuka; mwirinde ibiyobyabwenge!"
Kampire yakomeje asaba abakobwa babyariye iwabo: "Mwe kwiheba, mushake icyo mukora, mwegere ibigo by'imari bibafashe. Ibyo bizabarinda kwigunga kandi bibafashe kwita kubana mwabyaye!"
Umuyobozi w'Akarere Ayinkamiye abwira abagore muri rusange: "twicare twishime; turi abo igiciro kinini muri iki gihugu. Ntabwo twicuza ko twabaye abagore! Umugore ni umutako ubyarira igihugu, urerera igihugu, ntakwiye kuba igikinisho!"
Ayinkamiye kandi yagize icyo abwira abangavu: "Ntashema risumba iryo kuba uri umubyeyi ufite abana mu muryango!" Bityo rero ntimukwiye kwiyandarika ngo mugendere mu ngeso mbi. Ntimukwiye kumva amagambo y'ababashuka babashukisha ibintu bitagira umumaro: amandazi, icyayi,udukufi....
Ayinkamiye, kuri uyu munsi, yibukije ba mutima w'urugo kutumva nabi ihame ry'uburinganire. Asaba ababyeyi kwita kuburere bw'abana babo bakabaha iby'ibanze bituma babasha kwirinda ibishuko.
Yasabye abagore kwigirira icyizere bakumva ko hari aho bagomba kugera ko badakwiriye kuba umuzigo kuri Leta n'iterambere ry'igihugu. Bakwiye gukora bakiteza imbere iombere.
Ba mutima w'urugo banasabwe kugira uruhare mu kurwanya amakimbirane yo mu miryango, kgira isuku aho baba no kumubiri. Umunsi washojwe bishimira ibyo bamaze kugeraho, bacinya akadiho baranasabana! aataaaaa.jpg
Back