Abaherekeza bakomeje kugaragaza impinduka zifatika mu gutuma abafite ubumuga biyubaka!

Abaherekeza ni abantu b'inyangamugayo bafite umutima wo gufasha no kwitangira abandi mu baturage. Abaherekeza bashyizweho ku bufatanye bwa Humanity&Inclusion (HI) muri gahunda yayo y'ubuntu budaheza igamije gufasha abafite ubumuga n'abandi bafite intege nke kwiteza imbere bakoresheje imbaraga zabo bwite, badategereje ak'i muhana kaza imvura ihise.

Uyu munsi, abakozi ba HI, bari kumwe n'abaherekeza, bakaba basuye abaturage bafite ubumuga bafashwa n'abaherekeza mu mirenge ya Mukura, Mushubati na Murunda mu rwego rwo kureba aho abafite ubumuga bageze biteza imbere baniyumva mu muryango nyarwanda.

Ayingeneye Liberathe ni ubyeyi wavutse mu 1967 ufite umwana ufite ubumuga amaranye imyaka 21, Nyiranshimiyimana Francine. Atuye mu murenge wa Mushubati, Akagari ka Mageragere mu mudugudu wa Nyarusange. Uyu mubyeyi, na we waje kugira ubumuga akomora ku mpanuka y'imodoka yabagonze we n'umwana we ubwo bavaga kwivuza yaduhaye inshamaake y'igihe uburwayi bw'umwana bwagaragariye adasungasingiza ibyiza abaherekeza bamufashije.

Yagize ati: "Uburwayi bwa Francine bwagaragaye akivuka. Nategereje ko azakira ariko biranga yemwe no  kwinyeganyeza bikanga; uko murambitse akaba ari ko musanga. Namuvuje ahantu hatandukanye ubushobozi bwanjye bwari bushoboye. Namugejeje no mu mutara ahitwa i Gahini kugeza nabo bibananiye barambwira ngo ninitahire ubumuga bw'umwana wanjye ntibabushobora."

Kubera impamvu y'ubumuga bw'umwana bwatumye atagira ubushobozi bwo kwiteza imbere, kugeza ubu Liberathe afite umwana wataye ishuri kubera kubura ubushobozi. Umwana yigaga ku kigo cy'amashuri cya Mushubati ariko ata ishuri kubera ko umubyeyi we ntabushobozi afite bwo gutuma yiga nk'uko abisobanura.

Nyamara n'ubwo Liberathe ari mu buzima butanyura buri umwe wabubamo, ashimira abaherekeza bamufashije kwiyakira. Yagize ati: Mbere yo gusurwa n'abaherekeza nabaga nihebye ndetse mporana n'agahinda. Nari mfite intimba numva na nakwiyahura. Icyo gihe twari mu kazu k'ibirere katugwaho. Yewe Mana, byari ibihe bikomeye cyane! Nabaye mu buzima bukomeye cyane. Ariko aho tuboneye abaherekeza, mbona abantu badusura nkumva tutagiheze inyuma."

Igikorwa cyo guherekezwa cyamfashije kubona ihene. Umuherekeza yadufashije guhura tukizigama. Twagabana ukagura ako ukeneye. Mu itsinda kandi ushobora no kuguzamo amafaranga. Twizigamira 250 buri cyumweru 50 akaba ari ay'ingoboka, aho ugize itsinda asurwa iyo yagize ikibazo; icyo kujya kwa muganga cya ngwa se Ibindi byago.

Muri make, abaherekeza bakaba bakomeje gufasha byinshi abaturage bafite ubumuga cyangwa abanyantege nke mu kwiyubaka no kwiyakira mu muryango nyarwanda. Nk'uko abafite ubumuga bafashwa n'abaherekeza babisobaanura, bigaragara ko batarabona abaherekeza biheza mu muryango nyarwanda ndetse bakiheba kuko bumvaga ko kugira ubumuga ari ukugusha ishyano, bityo bigatumabiyambura uburenganzira bwabo nk'abandi banyarwanda.

Gahunda y'ubuherekeza ikaba imaze imyaka igera kuri 4 mu karere ka Rutsiro kuko yatangiye mu mwaka wa 2018 akaba ari Umushinga wa HI ushyirwa mu bikorwa na AGHR.

Back