Abahinzi bakiranye akanyamuneza nkunganire y’ifumbire bagenewe na Leta.

Uyu munsi tariki ya 8 Ugushyingo 2023, mu karere ka Rutsiro hatangijwe gahunda ya Leta yo kunganira abaturage ku ifumbire ya DAP  yifashishwa mu kubagara ibigori. Iyi fumbire iri guterwa ku butaka buhujweho ibigori kuri ha 677 ziri kuri site 35 mu Karere ka Rutsiro mu mirenge 9 kuri 13.

Igikorwa cyatangijwe n'Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere Bwana Mulindwa Prosper ari kumwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Uburengerazuba Madamu Florence Uwambajemariya. Hari kandi n'abayobozi b'Inzego z'umutekano mu karere Maj. Charles Rubyogo, Umuyobozi w’Inkeregutabara, Sspt Butera Paul, Umuyobozi wa Polisi n'abandi.

Hamwe n’abaturage, abayobozi bakoze umuganda wo gutera ifumbire mu mirima y’abaturage no kubagara imyaka. Nyuma y'Umuganda abaturage bashimiye Leta idahwema kuzirikana umuturage no kumufasha mu Iterambere rye.

Mu butumwa Bwana Mulindwa yagejeje ku baturage bitabiriye, yasabye ko iyi fumbire ikoreshwa icyo yagenewe nta na nke ipfushijwe ubusa. Yagize ati: “nk'akarere turasaba ko iyi fumbire Perezida wa Repubulika yatugeneye ijya mu mirima yagenewe kandi ku bigori na bwo mu gihe cya vuba bishoboka. Mubyaze amahirwe yo kugira ubutaka mufite umusaruro. Kandi umuhinzi mwiza ntahinga uko yiboneye. Akwiye guhinga neza agafumbira, umusaruro abonye akawufata neza.”

Bwana Mulindwa kandi yanaboneyeho gushishikariza abaturage kugira imirima y’ibikoni mu ngo zabo aho gutegereza umusaruro uzava mu mirima ya kure. Yagize ati: “kandi uretse no guhinga mu mirima iri Kure, mwibuke no gutunganya imirima y'Igikoni. Mugire ibiribwa hafi yanyu. Twihaze mu biribwa tugire umuturage uzira inzara.”

Madamu Uwambajemariya Florence, wari uhagarariye Intara muri iki gikorwa, na we yashishikarije abaturage guhinga kinyamwuga ndetse bakirinda n'amakimbirane yo mu ngo biganisha ku Iterambere twifuza aho Umunyarwanda agomba kuba atekanye.

Yibukije abaturage ko nta terambere ryagerwaho mu gihe umuturage atameze neza cyangwa se imiryango ibana mu makimbirane ati: “Umuryango ushoboye kandi utekanye ni wo Igihugu cyifuza. Ntabwo rero twabigeraho tugifite imiryango ibana mu makimbirane. Ni ngombwa ko tuyakumira tukagira uruhare mu kuyarwanya.”

Madamu Uwambajemariya yakomeje asaba abaturage gushyira hamwe bakarwanya isuri no kunoza imiturire. Yanabibukije ko ifumbire mvaaruganda yonyine idahagije mu gutanga ibihingwa abasaba kwita ku gukoresha ibimoteri mu rwego rwo kubona ifumbire y’imborera. Ati: “Ntidukwiye gukoresha ifumbire mvaruganda gusa. Dukwiye gukoresha n'iy'imborera tugahingira ku gihe kandi tukirinda kuvangavanga imyaka. Iyo imyaka ivanze, igihingwa kimwe gicura ikindi ibigitunga bigatuma umusaruro uba muke.”

Back