Abahuye n’ihohoterwa 950 bahawe amahugurwa ku kazi kanoze no kwikorera ku bufatanye na HPA.
Uyu munsi ku wa Kabiri tariki ya 14 Werurwe 2023, mu cyumba cy’Inama cy’Akarere ka Rutsiro hateraniye inama yateguwe na Health Poverty Action (HPA) ku bufatanye n’Akarere ka Rutsiro ku mushinga ugamije gufasha abahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kugira ubukungu buhamye (Gender Based Violence Survivors Economic Empowerment Project in Rutsiro District).
Uyu mushinga ukaba ufite intego yo kuzamura ibyo umuntu wahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yinjiza nibura ku kigero cya 85% mu karere ka Rutsiro binyuze mu mirimo ibyara inyungu ikanabafasha kongera kwiyumva mu muryango nk’ibisanzwe.
Iyi nama yagaragarijwemo ibikorwa mushinga umaze kugeraho mu gihe mu gihe cy’amezi 6 ashize. Yitabiriwe n’Umuyobozi wa HPA ku rwego rw’Igihugu Bwana Maurice NIZEYIMANA iyoborwa n’Umuyobozi w’Imirimo Rusange mu karere ka Rutsiro, Jean Maurice Munyaneza.
Kugeza ubu, HPA yakoze inama z’ubukangurambaga, gukora urutonde rw’abagenerwabikorwa b’umushinga, guhugura abagera kuri 950 mu gihe cy’iminsi 32 ku kazi kanoze na kora wikorera. Biteganyijwe ko abahuguwe bagiye guhabwa andi mahugurwa yo gusoroma icyayi bagakomerazako n’akazi ku bufatanye bw’uruganda rw’icyayi rwa Rutsiro. HPA kandi yafashije abagenerwabikorwa bayo gukora amatsinda yo kwizigama.
Mu karere ka Rutsiro, HPA ikorera mu mirenge itandatu ya Gihango, Murunda, Rusebeya, Manihira na Mukura na Mushubati.
