Abajyanama bibukijwe imikorere y'Inama Njyanama

Uyu munsi tariki ya 28 Gashyantare 2019, itsinda ry'abasenateri Hon. Sen. Kazarwa Gertrude na Hon. Sen. Tito Rutaremara babarizwa muri komisiyo ya politiki n'imiyoborere basuye inama Njyanama y'akarere ka Rutsiro bakirwa na Perezida wayo Bwana Matabaro Bernard.

Uruzinduko rw'aba bashyitsi bimena rukaba rwari rugamije kureba imikorere y'inama Njyanama ndetse n' imikoranire yayo n'izindi nzego mu nama yatumiwemo abanyamadini, abikorera, abafatanyabikorwa n'inzego z'umutekano.

Abitabiriye inama bakaba bunguranye ibitekerezo ku ngingo zitandukanye harimo:

Uruhare rwa Njyanama, imikoranire n'izindi nzego
Abajyanama bo kukarere akaba ari bo mboni zigomba gutuma no Ku murenge, akagari ndetse n'umudugudu bakore.

Ku ngingo ziganirwaho harimo:

2. Imikoranire y'inama njyanama n'izindi nzego,
3. Uko ibyemezo bya Njyanama bigezwa ku baturage
4. Imbogamizi inama njyanama ihura nazo mu guhsyira mu bikorwa inshingano zayo
5. Urahare rw'inama njyanama mu iterambere ry'akarere cyangwa umurenge

6. Akamaro k'inama njyanama n'impamvu zatumye ibaho

Agaruka Ku kamaro k'inama njyanama n'uburyo ishyirwaho, Senateri Rutaremara yibukije ko itorwa n'abaturage ikaba ifite inshingano zo gufata ibyemezo bitandukanye bikora Ku iterambere ry'abaturage. Yakomeje avuga ko abajyanama bagombye kugira uruhare mu gukora ibikorwa neza yemwe no kubiryozwa mu gihe bibaye ngomba aho kubiharira komite Nyobozi gusa!

yagize ati:"Abajyanama ni mwe bushyiraho umurongo w'ibikwiye gukorwa ndetse no kugenzura ko bikorwa uko bikwiye. Ubwo rero igihe byakozwe nabi ntimubivuge, mukwiye kubibazwa mbere y'abandi! Niba Njyanama iyobora akarere, ntabwo ibyapfuye mu karere ari Mayor gusa ugomba kubibazwa!"

Sen. yibukije abajyanama ko ari rwo rwego ruri hejuru mu karere rutanga politiki y'Akarere, rukora inshingano nk'iza perezida mu karere.

Inama Njyanama zashyizweho kugira ngo ibikorwa byose bige bifatwaho umwanzuro waganiriheweho kandi wumvikanyweho. Njyanama zashyizweho kugira ngo  buri muturage yibone mu buyobozi no mu byemezo bifatwa kuko ihagarariye abaturage.

Yasoje asaba njyanama ko igomba gukora byose ibyemezo yafashe bikagera ku baturage yifashishije inzira zose zishoboka!

Matabaro Bernard akaba yashimiye abasenateri ku bumenyi babunguye ku mikorere y'inama njyanama yizeza ko bagiye gushyira mu bikorwa impanuro bahawe!

Abasenateri bakomereje uruzinduko rwabo mu murenge wa Ruhango aho baganiriye n'inama njyanama yawo, iy'akagari ka Nyakarera ndetse n'abaturage babasobanurira inshinga z'inama njyanama.

Back