Abakozi b'Ikigo cy'igihugu cy'ibarurisha mibare bagiye kumara iminsi 4 bagenzura aho akarere kageze gashyira gashyira imihigo mu bikorwa.

 

Muri iki gitondo, Umuyobozi w'akarere ka Rutsiro yakiriye itsinda ry'abakozi b'ikigogo cy'ibarurisha mibare, baje gusuzuma aho akarere kageze gashyira imihigo mu bikorwa.

Abagize iri tsinda barareba ibikorwa binyuranye biri mu mihigo ya 2019/2020 ndetse n'ibikorwa bikomeye byakozwe mu myaka ya 2015 na 2016, hagamijwe kureba uburyo akarere gafata ibikorwa biba byagezweho kugira ngo bibashe kuramba.

Iri tsinda rigizwe n'abakozi 9, riyobowe na Uwineza Claudine rizamara iminsi ine muri iki gikorwa cyo gusuzuma imihigo ndetse n'uburyo akarere kabungabunga imishinga iba yaragezweho kugira ngo ibashe kuramba.

Iki gikorwa kikaba kizakorwa harebwa uburyo amakuru arebana n'ibikorwa (imihigo) ashyirwa mu mpapuro ku munsi wa mbere mu gihe indi minsi 3 bazayimara basura ibikorwa aho biri, hirya no hino mu karere.

Back