Abana 14471 bagomba kuba baciye ukubiri n'ikibazo cy'imirire mibi mu munsi 12.
Uyu munsi tariki ya 23 Gicurasi 2024, ku bufatanye na World Vision Rwanda, mu karere ka Rutsiro hatangijwe gahunda y'iziko igamije gukura abana mu kibazo cy'imirire mibi. Iyi gahunda izamara iminsi 12, biteganyijweko igiye gufasha abana 14471 bagaragaye nyuma yo gupima abana bose bari hagati y'amezi 6 n'imyaka 5. Ni gahunda ya "Professional" Umuganda ikomeje.
Gahunda y'iziko izajya ihuza abana 10 aho bazajya batekerwa indyo yuzuye bakagaburirwa hamwe.
Umuyobozi w'Akarere Madamu Kayitesi Dative yaganirije ababyeyi ku kwita ku mirire y'abana babo anabasaba gukora bakiteza imbere barwanya ubukene. Yabasabye kandi kwirinda amakimbirane yo mu ngo kubera ko na yo agira uruhare mu gusubiza umuryango mu bukene bikanagira ingaruka ku buzima bw'umwana.
Madamu Kayitesi yanaganirije ababyeyi kuri gahunda y'amatora ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024 aho yabasabye kwitegura neza buzuza ibisabwa. Mu bisabwa harimo kuba umuturage afite indangamuntu; yaranikosoje kuri lisiti y'itora azi neza aho azatorera.
Madamu Kayitesi yakomeje asaba ababyeyi kugira uruhare mu kwibutsa abana babo bageze igihe kwifotoza kugira ngo babashe gukorerwa indangamuntu.
Ejo Heza, gahunda ya Leta igamije gufasha abaturage bose kwizigamira mu gihe kirekire ikazanabagoboka mu gihe cy'amage. Madamu Kayitesi yashishikarije abaturage kuyitabira kandi bakabishishikariza n'abandi. Madamu Kayitesi yanabibukije ko kwizigamira bisaba no kuba ufite ubuzima buzira umuze kandi utekanye. Aha ni ho yahereye abakangurira kujya batanga umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza (mituweli) nyuma yo kugaruka ku kamaro kayo.
Mituweli ifasha umuturage kwivuza adahenzwe, akishyura ku kiguzi gitoya. Mituweli ifasha umuturage gutera imbere imitungo ye ntitikirire kwa muganga mu gihe yarwaye. Utanze mituweli kandi aba afashije n'abandi kwivuza bitabagoye.
Nyuma yo kuganira n'ababyeyi, Madamu Kayitesi ari kumwe n'Umuyobozi wa World Vision Aaron Nteziryayo bafatanyije n'ababyeyi kugaburira abana indyo yuzuye.
Gahunda y'iziko ikaba yatangirijwe mu murenge wa Mukura nk'umurenge byagaragaye ko ari wo ufite abana benshi bafite ikibazo cy'imirire mibi.