Abakabaka 800 bahawe inkunga ifite agaciro gasaga miliyoni 15 binyuze mu mushinga wa HI.
Uyu munsi tariki ya 16 Ukuboza 2021 mu karere ka Rutsiro abaturage batandukanye bafite ubumuga bahawe ubufasha n’umuryango Humanity& Inclusion binyuze mu mushinga w'Iterambere ridaheza rishingiye mu muryango mugari.
Mu bufasha bwatanzwe harimo n'ihene
Ubu bufasha bakaba babuhawe bugamije kubafasha guhindura imibereho yabo biteza imbere kandi bishingiye ku mahitamo yabo aho bagize uruhare mu kugaragariza umushinga icyo bakorerwa kugira ngo babashe kwivana mu bukene bakagana inzira y’ubukire.
Aya mahitamo atandukanye, ni yo yatumye uyu munsi hatangwa ibintu binyuranye bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 15,876,550.
Ibyatanzwe n’ibi bikurikira:
Abahawe ubufasha bakaba baturuka mu mirenge 13 yose igize Akarere ka Rutsiro bashimye Humanity &Inclusion ishishikajwe no kubona abafite ubumuga bigira.
Bimenyimana Jean Phillippe utuye mu murenge wa Manihira wahawe imashini zogosha n’intebe mu gutangiza umushinga wo kogosha yagize ati: “ ni ukuri sinabona uko nsobanura ibyishimo byange! Ubundi nari mfite akamashini gato. Nogoshaga abantu 2 kagashyuha ariko ubu ngiye kuzajya nogoshesha imashini nziza. Na njye nzakora uko nshoboye niteze imbere kandi nteze imbere n’aho ntuye hato batazajya bavuga ngo abafite ubumuga ntacyo bakwimarira! Harakabaho Humanity & Inclusion!”
Jean Phillippe wahawe imashini zogosha arashima HI na Leta y'u Rwanda
Dancilla wo mu murenge wa Gihango we yahawe ingurube na we yasazwe n’ibyishimo atubwira akamuri ku mutima: “ubu nahoraga ndira agafumbire narabuze aho nagakura. Ubwo mbonye iyi ngurube nkesha Humanity&Inclusion, nzayifata neza; impe ifumbire maze mfumbire imirima yange ku buryo nimpinga nzajya mbona umusaruro uhagije!”
Abaturage bahawe ingurube bizeje ko bagiye kuzibyaza umusaruro!
Aimable Rwanda, Umukozi wa Humanity& Inclusion akaba ari na we wari uyihagarariye muri iki gikorwa yasabye abafahawe inkunga bose kuyifata neza ikababyarira umusaruro ushimishije kuburyo amateka yabo ahinduka burundu!
Ubu bufasha bukaba bugenewe amatsinda 24 y’ubufatanye (groups d’entraide) n’amatsinda y’abana bafite ubumuga agizwe n’abantu 723, abantu bafite ubumuga baherekejwe binyuze muri gahunga ya ASP (Accompagnement Social Personalisé) 76 bakaba bose hamwe abantu 799.
Abaturage bahawe intama bagiye kuzifata neza biteza imbere