Abanyamadini basabwe guhuza imbaraga n’Ubuyobozi bwa Leta mu gukemura ibibazo by’abaturage.

Uyu munsi tariki ya 19 Ukuboza 2022, mu cyumba cy'inama cya Hotel IBIGABIRO ishami rya Rutsiro habereye inama yahuje ubuyobozi bw'Akarere ka Rutsiro n'abayobozi b'amadini akorera mu karere ka Rutsiro.

Inama yayobowe n'Umuyobozi w'Akarere Madamu Murekatete Triphose igamije kunoza ingamba zo guhuza imbaraga hagati yamadini n'ubuyobozi bwa Leta mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y'abaturage.

Abitabiriye inama bagaragarijwe imyanzuro yafatiwe mu nama zitandukanye yari isanzwe ihari igaruka ku ruhare rw'amadini n'ubuyobozi bwite bwa Leta mu guhangana no gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage. Muri iyi myanzuro harimo ko hagomba kuba hari irerero aho buri torerero cyangwa idini rikorera. Harimo kandi ko abanyamadini bakwiye gufasha Ubuyobozi mu kwesa imihigo isaba ubukangurambaga nk'ubwisungane mu kwivuza, kwizigamira muri Ejo Heza, kugira isuku n'ahandi.

"Niba twaramaze kumenyako abaturage bumvira abanyamadini kurusha ubuyobozi bwite bwa Leta, ni ngombwa ko ubuyobozi bukorana na bo mu gutuma gahunda za Leta zigerwaho uko bikwiye."

Hemeranyijwe ko raporo zijyanye n'ibikorwa by'amadini zikwiye gutangwa mu nzira ikwiye kugira ngo ibikorwa bige bimenyekana.

Asoza inama, Umuyobozi yashimiye abanyamadini ku ruhare rwabo kugeza ubu m gutuma gahunda za Leta zigerwaho n’uruhare bagize mu gukingira icyorezo cya COVID 19, abasaba gukomeza kugaragaza uruhare rwabo mu gukingira abantu bakuru uhereye ku myaka 60 kuzamura no kuva ku myaka 50 kuzamura ku bantu bafite izindi ndwara zidakira. Yabasabye kandi gushishikariza abakirisitu babo kwipimisha indwara zitandura kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze.

Madamu Murekatete akaba yasabye kandi abanyamadini gushyira muri gahunda z'ibikorwa zabo ibyo bazakora bigamije guhindura imibereho y'abaturage ikaba Myiza.

Back