Abanyamadini basabwe kunoza aho basengera!

aaaadaaa.jpg Hagamijwe guca akajagari kagaragara mu kwaduka kw'amadini, uyu munsi abanyamadini batandukanye bakorera mu Karere ka Rutsiro bagiranye inama n'Ubuyobizi bw'Akarere ka Rutsiro. Iyi nama yayobowe n'Umuyobozi w'Akarere Ayinkamiye Emérence yitabirwa n'inzego z'umutekano zikorera mu Karere, abanyamadini n'abanyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge igize aka karere uko ari 13. Muri iyi nama Umuyobozi w'Akarere yasobanuriye bene amadini ko kubaka urusengero bidapfa gukorwa gutyo mu kajagari. Yagize ati: "Buri muntu wese ufite idini mu Karere ka Rutsiro agomba kuba ari mu ihuriro ry'abanyamadini kandi buri muntu wese ushaka kubaka urusengero akabanza akaka icyangombwa gitangwa n'Akarere." Yakomeje kandi agira ati: "Kubaka gusa ntibihagije, abanyamadini bagomba no kugira uruhushya rwo gusengera muri izo nsengero bigamije kurinda umutekano w'abazisengeramo. Bikabanza bigasuzumwa ko zujuje ubuziranenge bwo gukoreshwa." Imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama aka ari: 1. Abanyamadini hawe iminsi 15 gusa ngo babe bakemuye ibibazo byagaragaye ku nsengero zitandukanye; 2. Insengero zidakwiye kuba insengero habe na mba zigomba guhita zifunga imiryango; 3. no Guhagarika amadini adafite ibyangombwa byo gukora nk'idini. Iyi myanzuro ikaba yagezweho nyuma y'igikorwa cy'ubugenzuzi cyakozwe n'Ubuyobozi bw'Akarere kigamije kumenya insengero zujuje ibisabwa, kigakorerwa ku nsengero 710 zo mu karere ka Rutsiro. Iki gikorwa cy'ubugenzuzi, cyagezweho hifashishijwe ifishi ikurikira: REPUBULIKA Y’URWANDA   

INTARA Y’IBURENGERAZUBA AKARERE KA RUTSIRO UMURENGE…………………………….. AKAGALI…………………………………… UMUDUGUDU……………………………………. IZINA RY’ITORERO CYANGWA IDINI ………………….. ITALIKI……………

IFISHI Y’IGENZURA RY’AMATORERO N’AMADINI

Ibigenzurwa

Rirabyujuje

 

Yego

Oya

IBYANGOMBWA

1. Kuba itorero cg idini rifite icyangombwa gitangwa na RGB

 

 

2. Kuba itorero cg idini rifite recommendation y'ubuyobozi bw'Akarere

 

 

AHO GUKORERA

3. Kuba itorero cyangwa idini ridakorera munzu yagenewe guturwamo cyangwa ubucuruzi.

 

 

4. Kuba itorero cyangwa idini ridasengera muri tente/shitingi.

 

 

5. Kuba itorero cyangwa idini rifite ubwiherero buhagije, byibura 2 bw'abagabona 2 bw'abagore

 

 

6. Kuba itorero cyangwa idini ridakorera munzu ituzuye

 

 

7. Kuba itorero cg idini risengerwamo riri kubuso bunganana 1/2 cya hectare

 

 

8. Kubaitorerocyangwaidinirifite parking.

 

 

9. Kubaitorerocyangwaidinirifiteamadirishyan'inzugizifashaguhumeka cg gusohoka mu gihebyabangombwa

 

 

10. Kubaitorerocyangwaidinirifite sound proof ( Ku nsengerozegereyeingoz'abaturage )

 

 

11.Kuba itorerocyangwaidinirifiteuburyobwogufataamazin'imyanda

 

 

Icyitonderwa:          a) Itoreroritujujekimwekuva (1-6) rirafungirwakugezaryujujeibisabwa

b)       Itoreroritujujekuva (7-11) rihabwaiminsi 15 yogushakaibisabwa

Umwanzuro :

a)        Yasabwegufungaakabanzaakuzuzaibisabwabyavuzweharuguru :

b)       Ibyoyasabwegukosora :

aaaacaaa.jpg
Back