Abasaga 40 bahawe imashini ku buntu mu bakobwa 70 babyariye iwabo bahawe impamyabumenyi mu kudoda.

Uyu munsi tariki ya 3 Mutarama 2023, mu Murenge wa Boneza kuri Santere Berwa Kinunu habereye umuhango wo gutanga impamyabumenyi “Seritifika" ku bakobwa 70 babyariye iwabo basoje amasomo y'ubudozi ku bufatanye na Centre ya Berwa Kinunu, Paruwase Kinunu mu gihe gisaga amezi 6.

Umuhango wo gutanga izi seritifika wabimburiwe no gusura abanyeshuri bari kwiga mu mashuri yabo abayobozi bareba uko imyigire iri kugenda ndetse n’imbogamizi zigaragara mu myigire ngo zishakirwe umuti muri rusange.

Centre Berwa yashinzwe mu mwaka w’2019 ku gitekerezo cy’Idini Gatolika Paruwasi ya Kinunu nyuma yo kubona ikibazo cy’abakobwa baterwa inda bakabyarira iwabo ariko ntibabone ubitaho ubuzima bwabo bukaba bubi, bigatera aba bana b’abakobwa no kuba bakwiheba.  Ni kubw’iyo mpamvu Paruwasi, yifashishije abafatanyabikorwa, yashinze ishuri rifasha aba bakobwa kumenya umwuga w’ubudozi bityo bikafasha kwitunga no gusubira mu buzima busanzwe.

Mu bafatanya bikorwa ba BERWA KINUNU harimo Akarere ka Rutsiro, Idini Gatolika Diyosezi ya Nyundo, UNDP n’abandi bagira neza b’abanyarwanda n’abanyamahanga. Kugeza ubu, BERWA KINUNU imaze gufasha abakobwa babyariye iwabo 221 aho nibura buri munyeshuri asoza amasomo atwaye amafaranga y’uRwanda asaga ibihumbi 600.

Mu bufasha bahabwa, harimo imashini idoda umukobwa urangije ahabwa ku buntu mu rwego rwo kumufasha gutangira umwuga neza, ubujyanama mu isanamitima ndatse no gufashwa gusubira mu ishuri ku babyifuza.

Umuhango wo gutanga seritifika, ukaba witabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Madamu Murekatete Triphose, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage Madamu Musabyemariya Marie Chantal, Madiri Mukuru wa Paruwasi Kinunu n’Abayozi b’Inzego z’umutekano.

Madamu Murekatete Triphose yashimiye Idini Gatolika hamwe n’abafatanyabikorwa muri rusange ku ruhare rwabo mu gushakira ibisubizo ibibazo bibangamiye umuryango nyarwanda. Yijeje abarangije amasomo yabo ko ubuyobozi buzabahora hafi bukabafasha uko bishoboka kose kugira ngo biteze imbere. Yabijeje ko Akarere kazabaha amahugurwa mu bijyanye no gutegura no gucunga neza imishinga cyimwe no kuborohereza kubona ibyangombwa byo gukora mu gihe bashinze Koperative.

Madamu Murekatete  yasabye abarangije kubyaza umusaruro aya mahirwe babonye, bakayakoresha mu kwiteza imbere, bo n'imiryango yabo. Yabasabye kwigirira icyizere bakarenga ibyababayeho, bagakomeza ubuzima bisanzwe birinda kongera kugwa mu bishuko byababyarira ibindi byago.

Yabasabye gukomera ku ndagagaciro zibaranga: Urukundo, ubutwari n'iterambere.

Back