Abasenateri babarizwa muri Komisiyo ya Politiki n'Imibereho myiza y'abaturage basuye Akarere ka Rutsiro.

aaaawaaa.jpg None ku wa 23 mata 2018 Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro Ayinkamiye Emérence yakiriye abasenateri babarizwa muri Komisiyo ya politiki n'imibereho myiza y'Abaturage mu biro bye. Iri tsinda ryari riyobowe na Hon. Sen. Sindikubwabo Jean Népomuscène ryaganiriye n'inzego z'umutekano zikorera mu karere hamwe n'Umuhuzabikorwa w'amatora mu karere ka Rutsiro Semiruho Habib.
Muri bimwe baganiriye ho harimo kureba niba amahame remezo yubahirizwa muri gahunda zose za Leta cyane cyane mu matora no mu gihe cy'umuganda rusange.
Abajijwe ku bijyanye n'imyiteguro y'amatora, Umuhuzabikorwa w'amatora mu Karere ka Rutsiro yasobanuye ko amatora aheruka yagenze neza kandi ko n'imyiteguro y'amatora ataha igeze kure aho biteganyijwe ko gutangira gutanga amakarita y'itora ari mu kwezi kwa gatanu mu gihe ibyiciro by'abanyarwanda bitandukanye byatangiye guhabwa uburere mboneragihugu ku matora. Amaze gushimira uburyo imitegurire y'amatora ihagaze, Hon.Sen. Sindikubwabo yashishikarije abategura amatora kubahiriza amahame remezo agenga amatora.
Yakomeje agira ati: "Amahame remezo ni ubuzima bw'igihugu. Ni inshingano y'umwihariko wa Sena yo gukurikirana uburyo amahame remezo ashyirwa mu bikorwa.  Amahame remezo ni umuti abanyarwanda biyemeje kunywa, ni inzira bagomba kunyuramo. Ntawukwiye kuyarengaho yitwaje icyo ari cyo cyose. Uyarenzeho bitewe n'ubumenyi buke arigishwa, ababikoreye ubushake buke barahanwa."
Muri iyi nama hagarutswe kandi ku gaciro k'umuganda rusange n'uruhare rwawo muri gahunda za Leta. Abasenateri bashimangiye ko abategura umuganda bagomba gushyiramo ubushishozi buhagije aho Hon.Sen. Sindikubwabo yagize ati: "kugira ngo hatagira ibikorwa birangira bikaba imfabusa, abayobozi barasabwa gukurikirana ibikorwa biba byakozwe. Usanga hari ibikorwa byarangiza bigahereraho kandi biba byatwaye imbaraga z'abaturage."
Mu mahame yagarutsweho harimo kubaka ubumwe bw'abanyarwanda, gukumira Jenoside n'ingengabitekerezo yayo, iminereho myiza y'abaturage, ubwisanzure bw'abaturage mu matora ndetse n'ihame ry'uburinganire mu nzego zubuyozi zitandukanye. Nyuma y'ibiganiro, Abasenateri bakomereje urizinduko rwabo mu murenge wa Kivumu aho basuye ibikorwa by'umuganda bitandukanye mu Kagari ka Bunyunju.
Back