Abasenateri basabye buri wese kugira uruhare mu kuboneza urubyaro.

aaaaayaa.jpg Uyu munsi ku wa 01/03/2018 abasenateri Hon. Sen Prof Nkusi Laurent na Hon. Sen Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene basuye Akarere ka Rutsiro. Aba basenateri bari muri Komisiyo y'imibereho myiza, uburenganzira bwa muntu n'ibibazo by'abaturage mu nteko ishingamategeko umutwe wa sena. Uruzinduko rwabo rukaba rugamije kungurana ibitekerezo n'ibyiciro binyuranye by'abaturage kuri gahunda yo kuboneza urubyaro, imbogamizi zituma itagerwaho uko byifuzwa ndetse n'ingamba zafatwa kugira ngo igerweho vuba. Iyi gahunda izakorerwa mu gihugu hose. Bakigera mu Karere ka Rustiro, bakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza Butasi Jean Herman kandi bagirana inama n'ibyiciro binyuranye harimo abanyamadini, inzego z'umutkano, abashinzwe uburezi n'abashinzwe ubuzima mu karere. Muri iyi nama Hon Sen Dr Ntawukuriryayo yagarutse ku ngaruka zo kutaboneza urubyaro agira ati:" Abana bata ishuri, abana baragwingira kubera imirire mibi, aho gutera imbere, imiryango izahazwa n'ubukene kandi abantu bagahora ari umuzigo kuri leta kuko bahora bayitezeho ubufasha."
Muri iyi nama kandi abasenateri bagejejweho bumwe mu buryo bukoreshwa mu kuboneza urubyaro mu karere harimo kwiteza urushinge ku bagore, agapira , ibinini, urunigi bituma umugore atabasha gusama  no kuba abagabo bahitamo kwifungisha burundu.
Abasenateri bashishikarije abayozi, abavuga rikijyana, n' ababyeyi bose kugira uruhare rufatika mu gutuma gahunda yo kuboneza urubyaro igerwaho vuba. Hon Sen Dr Ntawukuriryayo yagize ati: " Aboyobozi n'abavuga rikijyana dukwiye kurekera aho guca ibintu hejuru tukavugisha ukuri. Dukwiye gusobanurira abaturage ingaruka zose zo kutaboneza urubyaro tubabwira imibare. Abangavu bakwiye gusobanurirwa ibijyanye n'imyororokere hakiri kare kugira ngo babashe kwirinda inda zitifuzwa. Abantu bakwiye kuvugisha ukuri bagaca ibihuha."
Yakomeje agira ati: "Inda ziri mu bana bacu babakobwa zikwiye kurangira. Abantu bakwiye kujya bavuga imibare mbere yo kuganira kuri gahunda zo kuboneza urubyaro. Abantu bagomba kuboneza urubyaro hagamijwe iterambere kuko abantu bakenye batazamura igihugu. Kugira bishoboke  ni ukugabanya abana bavuka kugira ngo abaturage babe umusemburo w'iterambere." Ubushakashatsi bugaragaza ko ubu u Rwanda rutuwe n'abaturage hafi 12000000, Akarere ka Rutsiro kakaba gafite 336 129, muri bo 17.43% bari mu kiciro cya I, 33,92% bari mu kiciro cya II, 48,63% na 0,02% bari mu kiciro cya IV cy'ubudehe. Naho igikorwa cyo kuboneza urubyaro kigeze kuri 42% mu karere ka Rutsiro.

Abasenateri bishimiye ko Akarere ka Rutsiro kashyize serivisi zo kuboneza urubyaro ahantu hose hashoboka kugira ngo abaturage bahabwe ubufasha ku buryo bworohshye, banashima ubufatanye bw'inzego zose cyane abanyamadini bo mu Karere ka Rutsiro. Nyuma yo kugirana inama n'aba bayobozi, abasenateri basuye ikigo cy'amashuri cya GS Congo Nil kiri mu murenge wa Gihano baganiriza abnyeshuri kuri gahunda z'imyororokere hagamijwe kurwanya inda ziterwa abakobw b'abangavu. aaaaazaa.jpgaaaabaaa.jpg
Back