
Kuri uyu wa Kabiri 17 Mata 2018 saa 09:00-11:00, Itsinda ry'Abasenateri bari muri Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga, Ubutwererane n'Umutekano mu Gihugu basuye Akarere ka Rutsiro.
Intego y'uru ruzinduko yari ukurebera hamwe imikorere n'imikoranire y'urwego rwa Dasso n'inzego z'ibanze ndetse n'Umutekano muri rusange;
Mu kugaragaza ibyo urwego rwa DASSo rumaze kugeraho mu myaka itatu gusa rumaze rushyizweho, Umuhuzabikorwa wa Dasso mu karere ka Rutsiro, Emmanuel Mwiseneza, yagaragaje ko DASSO imaze kuremera abaturage babiri muri gahunda ya girinka munyarwanda kandi iniyemeza kwishyurira abaturage ba Mushubati umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza bagera kuri
70.
Abasenateri bifuje kumenya niba abadaso b'abadamu batabangamirwa mu kazi kabo ka buri munsi, bagaragaza ko nta mbogamizi bahura nazo ariko batanga ikifuzo cy'uko bazajya bahabwa akazi mu mirenge ingo zabo zibarizwamo.
Abasenateri bishimiye uruhare urwego rwa DASSO rugira mu kubungabunga umutekano w'abaturage bashishikariza DASSO gukora akazi kabo bagakunze kandi ku buryo bwa kinyamwuga badahutaza abaturage, bakarangwa n'ubwitange mu kazi kabo ka buri munsi.
Mu gica munsi, Abasenateri bakomeje uruzinduko rwabo bifatanya n'Abaturage mu nteko z'abaturage, mu murenge wa Mushubati, akagari ka sure aho bakiriye ibibazo by'abaturage babishakirab ibisubizo bikwiriye.
Uruzinduko rusozwa, Abasenateri banyuzwe cyane n'imikoranire y'inzego zose z'ubuyobozi z'Akarere ka Rutsiro bashimira n'abaturage ku ruhare rwabo mu kwibungabungira umutekano.

