Abatishoboye bubakiwe amazu barasabwa kuyafata neza!

Ubwo watahagwa amazu 8 afite agaciro ka miliyoni 21 n'ibihumbi 800 by'amanyarwanda uyu munsi tariki ya 13/ 03/2019, abatishoboye bayahawe basabwe kuyafata neza!

Ibi babisabwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro Ayinkamiye Emérence witabiriye akanayobora iki gikorwa.

Hari kandi n'Umuyobozi w'Ururembo rw'Intara y'Iburengerazuba mu Itorero rya ADEPR Rev. Pasteur
Karangwa Sylvestre, Umuhuzabikorwa w'imishinga iterwa inkunga na Compassion International mu Karere ka Rutsiro bwana Nshimumukiza Constantin n'inzego z'umutekano zikorera mu karere ka Rutsiro.

Iki gikorwa cyo kubakira abatishoboye kikaba cyaragezweho ku nkunga ya Compassion International binyujijwe mu itorero rya ADEPR kubufatanye n'akarere ka Rutsiro.

Abagize amahirwe yo kubona amacumbi meza bakaba bagaragarije abuyobozi ibinezaneza banashimira abagize uruhare mu kubabonera amacumbi bose.


Umwe muri bo ni umunyeshuri utagiraga aho kuba: "Ntaho kuba nagiraga, ndashimira abantu bose bagize uruhare nkaba mbonye icumbi. Imana ikomeze kubongera umugisha!"

Umukecuru Felecita Nyirakabanza ati: "ndishimye cyane kuba abayobozi bageze iwange baje kumpa icumbi! Sinzi icyo nabitura uretse kubaragiza imana."

Agnes Mukandekezi ufite abana 4 kandi umugabo we akaba yaramutaye mu myaka 14 yose na we ati : "ubu meze neza ndetse ndanishimye cyane kubera ibitangaza imana yankoreye." Ubu nari mu cyikiro cya I ndaharanira kujya mu cya 2."

Abayobozi ba ADEPR bakaba bashimiye ubuyobozi bw'akarere ku bwo guha agaciro ibikorwa by'Itorero.Itorero kandi rirashimira Leta kuba igaragaza kwita ku banyarwanda yemerera imiryango itandukanye gukorera mu Rwanda!

Ibikorwa bya Compassion International
Compassion ikora ibikorwa byinshi bigamije guhindura imibereho ya muntu nko gutanga amatungo magufi, kubakira abatishoboye, kwita ku myidagaduro y'abagenerwabikorwa, gutanga ibikoresho by'ishuri, kurihira abana batishoboye amashuri, kuvuza abagenerwabikorwa igihe bahuye n'uburwayi n'ibindi binyuranye bigenerwa abatishoboye. Ibi bikorwa byose bikaba bigendera ku mahame 5.

  1. Imyigire
  2. imibanire n'abandi
  3. ubuzima
  4. ubukungu
  5. n'ivugabutumwa.

Umuhuzabikorwa wa compassion Nshimyumukiza Constantin akaba yatangaje ko ifite imishinga 16 ifasha imiryango 780 mu mirenge 11 muri 13 igize akarere ka Rutsiro. Aboneraho gushimira amatorero ku gukoresha neza inkunga ahabwa na Compassion.


Mu bindi bikorwa ADEPR kivumu yabashije gukora byizihijwe uyu munsi ni ukubaka ubushobozi bw'abaturage biganisha ku ntego yo kwigira aho abantu 80 bigishijwe umwuga wo kudoda umwaka wose uyu munsi  bakaba bahawe impamyabushobozi.

Rev. Pasteur Karangwa Sylvestre akaba yasabye itorero rya ADEPR Kivumu gukora uko bashoboye bagashakira ibyangomba abamaze kumenya kudoda kugeza babonye ubuzima gatozi kuburyo bajya babona amasoko byoroheje bakabasha kwiteza imbere!

Asoza, Meya Ayinkamiye yagarutse ku bufatanye bwa Leta n'amadini: "Leta ntabwo isobanya n'amadini. Umuturage ni we mukristu!" ko amadini n'abaterankunga bakwiye gukomeza gufasha Leta bareba uburyo bagirana amasezerano n'ababonye inkunga yo gufata neza izo nkunga!

Back