Abaturage 483 basazwe n’ibyishimo nyuma yo guhabwa telefoni zigezweho!

Uyu munsi tariki ya 3 Ukuboza 2021 abaturage 483 bahawe telefoni zigezweho (Smart Phones) mu karere ka Rutsiro.

Izi telefoni zikaba zatanzwe muri gahunda izwi ku izina rya “Connect Rwanda”; gahunda yatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yo guteza imbere ikoranabuhanga mu banyarwanda.

Izi telefoni zatangiwe kuri stade Mukebera ku bufatanye na MTN Rwanda, kamanuza za Carnegie Mellon University  na African Leadership University Rwanda.

Igikorwa cyo gutanga izi telefoni cyari kiyobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Bwana Dusengimana Samuel ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Madamu Murekatete Triphose.

Abaturage bahawe izi telefoni, bahagarariye imiryango 483, umuryango umwe kuri buri mudugudu, basabwe kuzikoresha neza zukabinjiza muri gahunda yo gukoreresha ikoranabuhanga nk’uko Leta ibyifuza. Bwana Dusengimana yabibukije ko telefoni atari izabo ku giti cyabo ko ahubwo ari iz’umuryango bityo zikaba zigomba kwifashishwa mu iterambere ry’umuryango buri wese ayifiteho uruhare cyane cyane mu gufasha mu myigire y’abana babo aho bashobora kuzifashisha bakora ubushakashatsi bujye n’ibyo biga.

Bwana Dusengimana yakomeje asaba aba baturage kugira uruhare mu kugaragaza ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho bifashishije telefoni bahawe. Yagize ati: “hari benshi bibera mu mahanga batazi neza ibyo u Rwanda rumaze kugeraho. Ariko mwe murabizi kandi murabibona. Mukoreshe izi telefoni; mufate amafoto; muyakoreshe ku mbuga nkoranyambaga abantu bose bamenye ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho.”

Umuyobozi w’Akarere, Madamu Triphose, yashimiye abafatanyabikorwa baharanira ko umunyarwanda agerwaho n’ikoranabuhanga aho yaba ari hose. Yibukije abahawe telefoni ko uretse kuba zizabafasha mu kubona serivisi byihuse hakoreshejwe ikoranabuhanga, zigomba no kuba inzira yo gutangira amakuru ku gihe mu rugamba rw’iterambere. Yagize ati: Ubu mubonye telefoni nziza kandi zibishoboye. Ni byiza gutangira amakuru ku gihe nta rundi rwitwazo!”

Mu kugaragaza ibyishomo byabo, abaturage bahawe telefoni bashimiye Umukuru w’Igihugu watumye iyi gahunda igerwaho.

Ikimanizanye Marie Claire, umwe mu bahawe telefoni utuye mu murenge wa Kivumu, yagize ati: 

Kuba mbonye telefoni uyu munsi ni iby’ agaciro kuri njye kandi biranshimishije. Iyi telefoni izamfasha kwiteza imbere no guteza Igihugu cyacu imbere. Nari nsanzwe ndi n'umuyobozi nshimzwe imibereho myiza mu mudugudu. Rwose numvaga iyi telefoni nzayigura mu myaka nk'icumi iri imbere kuko ubu ntabushobozi nari mfite bwo kuyigurira. Ubu ngiye kujya ntanga amakuru na raporo ku gihe. Nzajya  nigishirizaho abana cyangwa se ndebe aho abandi bageze n'uburyo bakora hirya no hino ku isi, nange mbigireho.

Nzabonimpa Samuel na we atuye mu murenge wa Kivumu akagari ka Kabujenje mu mudugudu wa Rutambi yagaragaragaje ko yishimiye iki gikorwa agira ati:

 Iki gikorwa nshyakiye neza. Ubu ndanezerewe kandi ndashimira Perezida wadutekerejeho akatugurira telefoni. Nari mfite agaterefonin gatoya nta n'ubushobozi bwo kwigurira telefoni nk'iyi. Iyi telefoni igiye kunyungura ubwenge n'ubumenyi. Nsanzwe ndi umujyanama w'ubuhinzi, izamfasha mu gutanga amakuru ajyanye n'ubuhinzi.

Back