Abaturage ba Rutsiro bakanguriwe kwita ku isuku n'isukura no kuboneza urubyaro
Uyu munsi tariki ya 21 Ugushyingo 2019 mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Mushubati, kuri stade Mukebera habereye ubukangurambaga kuri gahunda y’isuku n’isukura no ku kuboneza urubyaro.
Iki gikorwa cyakozwe ku bufatanye bw’akarere ka Rutsiro, Minisante, World Vision na SFH (Society for family health) cyitabirwa n’abantu banyuranye barimo abahuzabikorwa b’urugaga rw’abagore ku murenge, abahuzabikorwa b’urugaga rw’urubyiruko ku murenge, abagarariye amadini, abajyanama b’ubuzima n’abaturage b’umurenge wa Gihango na Mushubati muri rusange.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emérence, ari na we wari umushyitsi mukuru kuri uyu munsi akaba yasabye abitabiriye kuba umusemburo w’impinduka mu kumvisha abaturage akamaro k’isuku ndetse no kuboneza urubyaro.
Mu biganiro byatanzwe ku bijyanye n’isuku n’isukura, ku bufatanye n’umuryango World Vision, abitabiriye ubukangurambaga basobanuriwe akamaro ko kugira isuku harimo kwirinda indwara zikomoka ku mwanda bigatuma umuntu agira ubuzima bwiza kandi agatera imbere. Bagejejweho intambwe umuntu anyuramo akaba akarabye intoki neza mikorobe zigashiraho hifashishijwe amazi meza kandi asukika n’isabuni. Hagarutswe ko umuntu agomba gukaraba intoki mu gihe avuye ku musarani, mbere yo gutegura ibyo kurya, mbere yo konsa umwana ku badamu.
Abitabiriye kandi banashishikarijwe kugira ubuwiherero bwujuje ibisabwa bakabishishikariza n’abandi ari byo kuba butinze neza, bufite icyobo cyiri hejuru ya metero 5, bupfundikirwa kandi busakaye.
Na ho ku bijyanye no kuringaniza urubyaro, abiatbiriye iki gikorwa bagejejweho ikiganiro ku bufatanye n’ibitaro bya Murunda aho bibukijwe uburyo butandukanye bwo kubonez urubyaro. Uwatanze iki ganiro yavuze ko ushobora kuboneza urubyaro ukoreshe agapira, kakaba kaboneka kugeza ku imyaka 12 uhereye ku mezi 3, kwiteza uruhsinge, gufata ibinini cyangwa ugakoresha uburyo bwa kamere.
Asoza inama, Umuyobozi w’akarere yahamagariye abaturage bose kugira isuku ahantu hose bari kandi bakabyara abo bashoboye kurera.