Abaturage ba Rutsiro barasabwa kubyaza umusaruro amahirwe y’ ubukerarugendo akarere gafite
Uyu munsi mu karere ka Rutsiro hakozwe umuganda mu mirenge yose, ku rwego rw'akarere ubera mu murenge wa Boneza.
Umushyitsi Mukuru yari Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Munyantwali Alphonse. Hari Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro Ayinkamiye Emérence, inzego z'umutekano, abahagarariye Umushinga wa GIZ, n'abakozi ba RDB.
Nyuma y’imirimo yo gutunga inzira abakerarugendo bifashisha bagenda n’amaguru cyangwa amagare, haganiwe kuri gahunda za Leta ku ngingo zikurikira:
1. Gutangiza icyumweru cyahariwe kuzirikana Uburenganzira bwa muntu,
2. Kwimaka Ubumwe n'ubwiyunge bw'abanyarwanda bigahera mu muryango nk’uko byagarutsweho na Guverineri Munyantwali Alphonse,
3. Kurwanya Ruswa n'akarengane, aho umuyobozi w’akarere Ayinkamiye yavuze ko imunga igihugu agasaba abaturage kugira uruhare mu kuyikumira;
4. Gutangiza icyumweru cyo kurwanya no gukumira ihohoterwa rikorerwa abagore,
5. Gusoza icyumweru cyahariwe kuzirikana ibikorwa by'abunzi, aho Guverineri yagaragaje ko abunzi bafitiye uruhare runini igihugu mu kunga abanyarwanda,
Uyu mu ganda kandi ukaba wari ufite umwihariko wo gukora ibikorwa biteza imbere ubukerarugendo bukorerwa ku muhora wa Congo Nil. Muri urwo rwego, hakaba hatunganyijwe inzira.
Abaturage baturiye uriya muhora w’inzira ya Congo nil bakaba basabwe gufata neza ba mukerarugendo bagira isuku ku mubiri, aho batuye , gusukura ubwiherero bwabo kubera ko bushobora kwifashishwa n’abakerarugendo, isuku y'amafunguro n’ibinyobwa batanga, kwita ku suku y'amacumbi bararamo, gutoza abana ndetse nabakuze kudasabiriza ba mukerarugendo ndetse n’umuco mubi wo kubashungera.