Abaturage ba Rutsiro baributswa ko indyo yuzuye ni yo hazaza heza h'umwana.

Uyu munsi mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Kivumu habereye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro ubukangurambaga bugamije kurandura no kurwanya igwingira ry’abana bato burundu ku bufatanye na UNICEF.

Ubu bukangurambaga bukaba bwitabiriwe n’abaturage b’Umurenge wa Kivumu cyane cyane ababyeyi bafite abana bari munsi y’imyaka 5.

Ubu bukangurambaga bwayobowe n’Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima mu karere ka Rutsiro Bwana NIRERE Nkurikiyinka Etienne ari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivumu Bwana MUNYAMAHORO Patrick.

Muri ubu bukangurambaga, abitabiriye basobanuriwe gahunda za Leta zihari zigamije kurwanya igwingira no gutsinsura ikibazo cy’imirire mibi.

Muri izi gahunda hagarutswe ku ifu ikungahaye ku ntungamubiri ya Shisha Kibondo ihabwa ababyeyi bafite abana bari munsi y’imyaka 2 kuva umubyeyi agitwita.

Basobanuriwe kandi ibyiza byo kugaburira abagize umuryango indyo yuzuye igizwe n’ibitera imbaraga, ibyubaka umubiri n’ibirinda indwara.

Ababyeyi basabwe gukoresha neza inkunga bahabwa na Leta bakirinda kugurisha ifu ahubwo bakayigaburira abana uko bikwiye. Bibukijwe ko hari ibihano byateganyirijwe umuntu wese ufashwe arimo akoresha nabi iyi fu harimo gucibwa amande agera ku bihumbi 100 ku wayiguze cyangwa wayigurishije.

Hasuwe kandi igikoni cy’umudugu gikorera mu irero IKIREZI riri mu mudugudu wa Tarafiporo mu kagali ka Bunyunju. Igikorwa cyayobowe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage.

Back