Abaturage bashimiwe uruhare rwabo mu Iterambere banasabwa kongera ingufu nyuma y'UMUGANDA RUSANGE.
None ku wa 24 Nzeri 2022 mu Karere ka Rutsiro habereye Umuganda Rusange Ngarukakwezi mu mirenge yose.
Ku rwego rw’Akarere wabereye mu Murenge wa Gihango, Akagari ka Teba, Umudugudu wa Gateja aho abaturage bari kumwe n’abayobozi bikorereye amabuye yo kubakisha fondasiyo no gusiza ibibanza bizubakwamo inzu z’abatishoboye.
Uyu muganda wari Uyobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Madamu Murekatete Triphose ari kumwe n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba Madamu Uwambajemariya Florence na Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro Madamu Gloria Nadine n’Inzego z’Umutekano.
Nyuma y’imirimo, abaturage bagiranye ibiganiro n’abayobozi ku ngingo zitandukanye.
Abitabiriye n’abaturage muri rusange bibikijwe kwicungira umutekano bakitabira gukora irondo uko bikwiye kugira ngo umutekano ubashe gusigasirwa uko bikwiye. Bibukijwe kandi gutangira amakuru ku gihe mu gihe babonye igishobora guhungabanya umutekano.
Basabwe kugira uruhare mu gutuma imibereho myiza ikomeza gutera imbere aho basabwe guca ukubiri no kurarana n’amatungo. Abaturage banibukijwe ko COVID19 ikiriho bityo ko bakwiye gukomeza ingamba zo kuyirinda harimo no kuyikingiza uko bikwiye. Ni muri urwo rwego bahawe amakuru y’uko Minisiteri y’Ubuzima igiye gutanga inking zagenewe abana by’umwihariko, ababyeyi bakangurirwa kuzabasinyira impapuro zibaha uburenganzira badakerewe.
Ababyeyi kandi bakanguriwe kujyana abana ku ishuri bakagira uruhare mu gukumira ko abana bata ishuri. Bibukijwe ko Leta yakoze ibishoboka kugira ngo uburezi bugere kuri bose kandi bugende neza bityo ko na bo bakwiye gushyiraho akabo intego za Leta zikagerwaho 100%.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’ibirungerazuba Madamu Uwambajemariya Florence yibukije abaturage ko uRwanda ruzizihiza umunsi w’Abageze mu za bukuru tariki ya 27 Nzeri 2022 ku nsanganyamatsiko igira iti: “Abageze mu zabukuru, isoko tuvomaho.” Ni inshingano z’abageze mu zabukuru mu iterambere ry’igihugu. Yasabye abakiri bato gutegura iza bukuru ku buryo batazaba umuzigo ku gihugu ahubwo bakazakibera igisubizo. Yabakanguriye kwitabira amahirwe ahari nka Ejo Heza, BDF n’andi atandukanye. Ati: “guteganyiraza amasaziro ntako bisa.”
Yasoje asezeranya abaturage ubufatanye bw’Ubuyobozi bw’Intara n’abaturage mu iterambere ry’abaturage b’Akarere ka Rutsiro anabashimira uruhare rwabo bakomeje kugira mu kwikemurira ibibazo bibangamiye imibereho myiza.



