Abaturage barashima ibyo umuganda umaze kubagezaho!

aaamaaaa.jpg Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Kanama 2018 habaye Umuganda ngarukakwezi mu Karere ka Rutsiro. Kurwego rw’Akarere umuganda wabereye mu murenge wa Mukura mu kagari ka Kageyo umudugudu wa Site Mukara II hibandwa ku gikorwa cyo kubonera amacumbi abatishoboye. Iki gikorwa cyayobowe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Butasi Jean Herman, bwifatanyije n’abajyanama babarizwa muri komisiyo y’Inama Njyanama y’imiyoborere myiza na politiki, abakozi bakorera ku rwego rw’Akarere, inzego z’umutekano ndetse n’abaturage bo muri uyu murenge hatundwa amatafari n’amabuye yo gusasa mu munzu mbere yo gushyiramo sima, hakorwa n’ibisenge ku mazu 6. Nyuma y’umuganda, abitabiriye umuganda baganiriye kuri gahunda za Leta zitandukanye harimo Kurwanya Ruswa n’akarengane, Ubwisungane mu kwivuza, amatora y’abadepite, kuboneza urubyaro, ubwisungane mu kwivuza no gushishikariza ababyeyi kujyana abana ku ishuri. Umujyanama Bigirimana Anastase akaba na Perezida wa Komisiyo y’Inama Njyanama y’Imiyoborere Myiza na Politiki yibukije abaturage ko bakwiye kugira uruhare mu bibakorerwa barwanya ruswa uko yaba imeze kose kuko ivutsa benshi uburenganzira bwabo bakabirenganiramo. Agarutse ku bijyanye n’uburere bw’abana, Bigirimana yabwiye abaturage ko umurage mwiza w’umwana ari uburezi kandi ko kugira igihugu gitere imbere bisaba ko abaturage baba bajijutse, asaba abayeyi gufata iya mbere mu kujyana abana ku ishuri, bakabarinda ibiyobyabwenge n’imirimo ivunanye. Umuyobozi w’Akarere Wungirije we yasabye abaturage kugira uruhare mu kugira ubuzima bwiza bitabira ubwisungane mu kwivuza no kuboneza urubyaro. Yagize ati: “Iyo udafite ubwisungane mu kwivuza akaba ari nta n’amikoro ufite urembera mu rugo! Kutivuza bitera gusaza imburagihe bigatuma igihugu gitakaza amaboko. Ni ngombwa ko buri muturage agira ubwisungane mu kwivuza kandi akaboneza n’urubyaro kugira ngo bimworohere guha abana ibyo bakwiriye.” Muri ibi biganiro, ni na ho Butasi yatangarije abaturage ko bagenewe inkunga y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbi magana atatu na mirongo itandatu n’umunani (1368000) yabonetse ku nkunga y’abanyarwanda baba mu ntara ya NORTH DAKOTA State yo muri Amerika. Abaturage bishimiye inkunga bahawe bavuga ko batewe ishema no kumva ko hari abandi banyarwanda babazirikana kandi babifuriza ubuzima bwiza n’iterambere. Bagira bati: Imana ibahe umugisha!” Mukura ikaba yaratoranyijwe guhabwa iyo nkunga nk’umurenge ufite abaturage benshi, wagize ibibaze by’ibiza cyane kandi ukaba ukiri hasi mu kwitabira ubwisungane mu kwivuza. Nyuma yo kuganirizwa abaturage bagaragaje ko bishimiye kwitabira umuganda banashimira ibyo umaze kugezaho bagira bati: “Umuganda urakabyara! Udufasha kwiyubakira amacumbi, amashuri, imihanda n’ibindi bikorwa byiterambere bitandukanye." aaanaaaa.jpgaaaoaaaa.jpgaaapaaaa.jpg
Back