Abaturage barashimira umuryango ARCOS ku kubafasha kubungabunga ibidukikije no mu iterambere ryabo.

Uyu munsi tariki ya 30 Werurwe 2022, umuryango wa ARCOS usanzwe ukorera mu karere ka Rutsiro watanze ingemwe z’imbuto, umurama w’imboga n’amashyiga agezweho ku baturage bo mu murenge wa Gihango akagari ka Shyembe ku bufatanye n’Akarere.

Ingemwe zatanzwe akaba ari ubwoko 3: Ibinyomoro, marakuja ndetse n’avoka ibihumbi 10042 byahawe imiryango 1038.

Amashyiga arondereza ibicanwa 100 yahawe imiryango 100 ku gaciro ka miliyoni 3. Aya mashyiga akaba afite ubushobozi bwo kugabanya imyotsi ndetse no guhisha vuba kandi akaba ashobora no gucanwamo amakarito yamaze gukoreshwa.

Jean paul Kubwimana, Umuyobozi wari uhagarariye Umuryango wa ARCOS muri iki gikorwa, yavuze ko ibi biti n’amashyiga byatanzwe ndetse n’umurama w’imboga zitandukanye byahawe abaturage mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umushinga ugamije guteza imbere isano iri hagati y'amazi, ingufu, kwihaza mu biribwa, kubungabunga ibidukikije no guhagana n'imihindagurikire y'ikirere.

Abaturage bahawe aya mashyiga ndetse n’ibiti bakaba bagaragaje ko bishimiye ibi bikorwa biyemeza kuzabifata neza bigatanga umusaruro ndetse umushinga ukagera ku ntego ugambiriye.

Ubuyobozi bw’Akarere bwari buhagarariwe n’Umukozi Ushinzwe ubuhinzi mu Karere, Bwana Turamye Serivelien,  bukaba bushishikariza abaturage kwita kuri izi mbuto bahawe zigakura neza, bakeza bakihaza mu biribwa ndetse bagasagurira amasoko zikababera imbarutso y’iterambere rirambye. Yagize ati: “ibyiza ni uko twabona buri muturage wahawe imbuto ahindura imibhereho ye, akihaza mu biribwa kandi akarengera ibidukikije nk’uko bikwiye. Ubu akarere kasobanuriye abaturage uburyo umuhinzi yita ku mbuto, akazitera neza kandi agakoresha inyongera musaruro ihagije.”

Abaturage bakaba bahawe avoka ziri mu bwoko 2 aho bumwe bwera avoka zikunzwe cyane ku rwego mpuzamahanga n’izindi zo gutunga umuryango, zifashishijwe ku mafunguro atandukanye.

Uretse izi mbuto, Umuryango wa ARCOS uri uri gufasha abaturage bo mu murenge wwa Gihango akagari ka Shyembe kurwanya isuri hacururwa imiringoti “ibyobo bifata amazi” mu mirima yabo. 

     

Back