Abaturage b'Umurenge wa Nyabirasi biyemeje kwesa umuhigo wa Mitiweli ari abambere!

Uyu munsi tariki ya 4 Gashyantare 2022 mu karere ka Rutsiro, hatangijwe igikorwa cyo gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza “Mitiweli” w’umwaka wa 2022/2023.

Iki gikorwa kikaba cyatangijwe mu karere hose ariko by’umwihariko kikaba cyatangirijwe mu murenge wa Nyabirasi utuwe n’abaturage 35314 kiyobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Madamu Murekatete Triphose.

Mu gutangiza uyu mwaka, Madamu Triphose akaba yashimiye abaturage, abafatanyabikorwa n’abayobozi ku mbaraga bakoresheje kugira ngo abaturage 81% b’Umurenge wa Nyabirasi babashe gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza. Ariko na none Madamu Triphose akaba yabibukije ko bidakwiye ko habaho abaturage batatanze umusanzu wabo ku buryo bahura n’ibibazo bikomeye mu gihe bagwiriwe n’uburwayi.

Aha ni ho Madamu Triphose yasabye abayobozi mu byiciro bitandukanye bitabiriye iki gikorwa cyo gutangiza umwaka mushya wa mitiweli gukoresha imbaraga zose zishoboka ku buryo abaturage bose baba bafite ubwisungane mu kwivuza kandi ku gihe.

Abayobozi bitabiriye bakaba bahize kuba abadahigwa bemye baba abambere mu kwishyura mitiweli ndetse abatishoboye bakabafasha kubona mitiweli aho abatari bake biyemeje kuzatanga amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni ebyiri ibihumbi Magana cyenda na mirongo itandatu na kimwe (RW 2961000)

“Ntitwavuga ko umuturage aratekanyemu gihe tugifite umuturage utabasha kwivuza mu gihe arwaye! Ntitwavuga kandi ko uwo muturage abayeho neza”

Back