Abayobozi 60 bahuguwe iminsi 2 ku bumenyi bw'ibanze ku isanamitima.

None tariki ya 13 Nzeri 2022, mu Karere ka Rutsiro hashojwe amahugurwa y’iminsi 2 yateguwe ku bufatanye n’Umuryango utegamiye kuri Leta Never Again Rwanda ku bufatanye n’Akarere.

Aya mahugurwa akaba yari agamije guhugura abayobozi b’inzego z’ibanze ku buryo bwo gukumira ihungabana riterwa n’ibikomere bitandukanye bikomoka ku mateka ashariye uRwanda rwanyuzemo.

Abayobozi batumiwe ni abo mu mirenge ya Gihango, Musasa, Mukura, Boneza na Mushubati 60 bagizwe n’abakuru b’idugudu, abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari, n’ab’imirenge , abashinzwe imibereho myiza mu mirenge, abahagarariye urubyiruko, abafite ubumuga na ibuka.

Abayobozi bahuguwe bakaba barayishimiye cyane kubera ko basobanukiwe neza ihugabana icyo aricyo, ikiritera ndetse n’uburyo ryakumirwa. Ubu bumenyi bakaba barabuhawe mu ngingo zitandukanye zaganiriwe muri iki gihe cy’iminsi 2. Izo ngingo ni izi zikurikira:

  • Amateka y’uRwanda,
  • Ibikomere by’umutima bigaragara mu muryango nyarwanda,
  • Ibitekerano nka kimwe mu mvano y’ibikomere,
  • Inkomoko nk’imvano y’ibikomere by’umutima,
  • Ibikomere byihariye ku bagabo no kubagore “Gender related wounds”,
  • Inzira yo gukira ibikomere,
  • Gutekereza byimbitse,
  • Gukemera amakimbirane mu buryo budahutaza,
  • No kumenya kuvugana n’abantu n’imiyoborere myiza.

 Muri aya mahugurwa, Umuryango Never Again Rwanda wari uhagarariwe na Bwana Claver Gatabazi mugihe yashojwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Madamu Murekatete Triphose.

Madamu Murekatete yasabye abahawe amahugurwa kudapfusha ubusa ubumenyi bakuye mu mahugurwa bakaba umusemburo w’imiyoborere myiza aho bayobora kandi bakagira uruhare rufatika mu guhangana n’ihungabana rigaragaye. Yashimiye Never Again Rwanda ku ruhare rwayo mu kubaka umunyarwanda uzira ihungabana. Ati: “Nta terambere twageraho mu gihe umuturage adatekanye. Mu bituma atekana no kumurinda ihungabana birimo.”

Back