Abikorera basabwe gutanga umusanzu wabo mu guca burundu ikibazo cya ruswa.

Uyu munsi tariki ya 9 Ukuboza 2022, kuri Hotel IBIGABIRO hateraniye inama iyobowe na Hon. IMANIRIHO Clarisse ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Madamu Murekatete Triphose.

Iyi nama yahuje inzego zihagarariye abikorera mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa usanzwe uba tariki ya 9 Ukuboza buri mwaka. Muri iyi kandi hasorejwemo icyumweru cyahariwe kurwanya Ruswa n'Akarengane mu Rwanda.

Nyuma yo gusesesengura ingamba zisanzwe ziriho mu gukumira ruswa, ubwoko bwa ruswa n’ishusho y’uko ruswa ihagaze mu nzego zitandukanye, abikorera bahawe umwanya wo kungurana ibitekerezo ku ngamba zakongerwamo mu gukumira no kurwanya Ruswa. Abikorera bavuzeko imbaraga zakongerwa by’umwihariko mu bukangurambaga ku natu batanga serivisi kuko ari bo usanga abantu bagwa mu cyaha cya ruswa bitewe no gucuragiza abaturage kandi na none abaturage bakibutswa ko guhabwa serivisi ari uburenganzira bwabo atari impuwe.

Urwego rw’abikorera akaba ari rwo ruza ku isonga mu kurya ruswa ku kigero cya 28%, rukagubwa mu ntege na polisi y’igihugu ishamim ryo mu muhanda ikurikirwa n’uburezi. Urwego rw’ubucamanza na rwo rukurikiraho ku mwanya wa 4.

Hon. IMANIRIHO akaba asanga kurwanya ruswa bitashoboka mu gihe abikorera batabigizemo uruhare. Yagize ati: “Umuntu ukunda igihugu ntiyatanga ruswa cyangwa ngo ayirye. Uwikorera akwiye kurangwa n’indangagaciro zo gukunda igihugu, ubupfura no kunoza umurimo. Umuntu wikorera akwiye kugira uruhare mu gukumira ruswa ndetse agatanga amakuru aho ayibona.”

Hon. IMANIRIHO yakomeje ashishikariza abikorera kwirinda kwakira no gutanga ruswa abibutsa ko ruswa ari icyaha kidasaza. Ati: “Uruhare rwanyu nk'abacuruzi mu kurwanya ruswa rurakenewe cyane. Ruswa iracyahari. Ni izihe ngamba mwumva zafatwa cyangwa zakongerwamo mu kurwanya ruswa?”

"Twimakaze indangagaciro zo kurwanya Ruswa, inkingi y'iterambere rirambye!"

Back