Abunzi 378 bahawe amagare yo kuborohereza urugendo!

Kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Gicurasi 2019 ku biro by'Akarere ka Rutsiro habereye umuhango wo Gushyikiriza abunzi 378 amagare yo kuborohereza urugendo bajya cyangwa bava ku kazi basanzwe bakora ku bwitange.

Uyu muhango ukaba wayobowe n'Umuyobozi w'akarere Wungirijwe Ushinzwe Iterambere ry'ubukungu Gakuru Munyakazi Innocent.

Gakuru yasabye abunzi kwita kuri aya magare akazatuma bagera ku umusaruro wisumbuye ku wo bageragaho mu gihe byari bikigoranye kugera ku kazi ku gihe bitewe n'urugendo rutari ruto benshi bakoraga. Yagize ati: "Mwibuke ko imvugo ari yo ngiro! Aya magare ntimuyahawe n'Akarere, ahubwo muyahawe mu rwego rwo gusohoza isezerano umukuru w'Igihugu yabahaye. Aya magare ni impano ye bityo ntawemerewe kuri gurisha cyangwa ngo arifate uko yishakiye"

Umuyobozi kandi yakomeje abashimira ubwitange bagaragaza mu kazi kabo ka buri munsi ndetse n'uruhare rukomeye bagira mu kunga abanyarwanda abasaba gukomeza kubikorana ubunyangamugayo nta kubogama.

Abunzi na bo bagaragaje ibyishimo banashimira Umukuru w'Igihugu ubahoza ku mutima bamusezeranya ko batazamutenguha!

Aya magare akaba yasanze ayandi aherutse guhabwa abandi bunzi bagenzi babo ku nzego zitandukanye ubu umwunzi wese ubikwiye wo mu karere ka Rutsiro akaba afite igare yahawe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Amagare yose akaba ari 525 ahwanye n'umubare w'abunzi bari mu karere.

Back