Abunzi batowe barasaba guhabwa amahugurwa ahagije, Meya akabasa gufatanya mu guca ibibazo byakarengane burundu.
Ku wa 5,6 na 7 Ukwakira 2022 ni bwo abatorewe kuba abunzi mu Karere ka Rutsiro barahiriye kuzuza neza inshingano batorewe indahiro zabo zakirwa na Perezida w’Urukiko rw’Ibanza rwa Gihango Bwana BIGIRIMANA Jean Paul.
Mbere yo kurahira, abunzi babanje guhabwa impanuro zo kwitwara neza mu kazi batorewe ko kurenganura abaturage hatangwa ubutabera bubereye abanyarwanda.
Bwana BIGIRIMANA yabibukije ko imyanzuro bafata aba ari imyanzuro ikomeye ko bityo bakwiye kuyifatana ubushishozi buhagije birinda kubogama. Yagize ati: “Mujye mufata umwanzuro mwamaze gutekereza kandi umwanzuro usobanutse kuko umwanzuro mufata ugira ingaruka. Niyo mpamvu uzasanga imanza zimwe zirangizwa izindi zikanga. … kubera ko mwafashe imyanzuro idasonutse” “ Mujye mubanza kubaza abarega niba ibyo baregera bitaraburanwe mbere kugira ngo mudafata imyanzuro itarangizwa!”
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Madamu Murekatete Triphose akaba ashimira abunzi batowe ku cyizere bagiriwe bagatorwa. Yabasabye gufasha ubuyobozi n’Igihugu muri rusange gutanga ubutabera. Ati: “hari icyo tubitezeho nk’Akarere ... kudasiragiza abaturage. Umukoro mugiye kudufasha nk’abantu mwagiriwe icyizere ni ugutangira ubutabera ku gihe kandi uko bikwiriye. Kwihutisha gutanga serivisi yihuse ku batugana.”
“Ikindi tudashaka kuzabumvaho ni ikintu kijyanye na ruswa. Ni mureke dufatanye dutange ubutabera ku baturage. Umusaruro tubitazeho ni ukugirango dukemure ibibabazo by’abaturage. Turabifite byinshi birebabana n’imitungo hariya mu baturage. Kuri twebwe, ni igisubizo kuko inzego zatowe z’abunzi. Dukwiye kwiha igihe gitoya kugira ngo ibibazo bishobora gukemuka vuba bikemuke. Twese dufatanye kugira ngo tugire wa muturage ubayeho neza kandi utekanye. Ntabwo umuturage yatekana mu gihe yumva yararenganyijwe. Ibibazo by’akarengane dufatanye kugira ngo mu byo ukuri tubice burundu! ”
Abunzi batowe bo bakaba bisabira guhabwa amahugurwa ahagije kugira ngo babashe kunoza inshingano batorewe kinyamwuga. Nyaransabimana Epiphanie ati: “ Muzadufashe muduhe amahugurwa ahagije kuko tutabishoboye cyane, ahubwo muzadufasha no kuduha amahugurwa kugira ngo “tubimetirize”.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro akaba yabijeje imikoranire myiza bakazabona amahugurwa ahagije nk’uko babyifuza.
Abunzi batowe bakaba batorewe manda izamara imyaka itanu. Komite y’Abunzi ikaba igizwe n’abantu 7 yaba ku rwego rw’Akagari cyangwa urw’Umurenge.