Afatanyije n'abaturage, Bwana Mulindwa yasabye ko ikibaya cya koko gihabwa ababikwiriye.

Uyu munsi tariki ya 12 Nzeri 2023, mu kibaya cya Koko Umurenge wa Musasa, Akagari ka Gabiro, Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Rutsiro Bwana Mulindwa Prosper yahahuriye n'abaturage baturiye iki kibaya bahingamo n'abadahingamo.

Intego y’uku guhura akaba ari ugushakira hamwe umuti w’ikibazo abaturage bagaragaje bavuga ko iki kibaya cyasaranganyijwe mu buryo bunyuranyije n’ibisabwa aho guhabwa abatishoboye ngo kibafashe kwiteza imbere kigahabwa abishoboye.

Ari kumwe n'abandi bayobozi batandukanye, Bwana Mulindwa akaba yasanze koko ibyo abaturage bavuga ari ukuri hagahita hafatwa umwanzuro uhuriweho wanyuze abaturage.

Kubera ko abaturage bakoresha iki kibaya bamaze guhinga no gutera, hamwe n'abaturage, hafashwe umwanzuro ko abaturage bamaze guhingamo imyaka yabo bazayisarura bitarenze tariki ya 1 Mutarama 2023, ubundi ikibaya kigasaranganywa mu mucyo usesuye.

Bwana Mulindwa yasabye abaturage ko igishanga kidakwiye kuba intandaro y'amakimbirane ahubwo ko gikwiye kuba isoko yo kwikura mu bukene. Yahereyeho asaba abakwiye kugihabwa kukibyaza umusaruro bagahiga imihigo yo kwikura mu bukene.

Abaturage bakaba basabwe kudahangana bitewe n'ikibaya. Ati: "twaje gushaka umuti urambye. Dukeneye ko mukomeza kubaka ubumwe n'ubwumvikane."

Hasabwe gukora urutonde mu bushishozi ikibaya kikazahabwa abujuje ibisabwa bemejwe mu nteko y'Abaturage. Urutonde rugomba kuba rwarangiye bitarenze ukwezi k’Ukuboza 2023.

Iki kibaya kikaba kibarirwa ku buso bwa ha11 ku ruhande rw’Umurenge  wa Musasa. Amabwiriza ya Leta akaba ateganyako igishanga gishobora kubyazwa umusaruro gishobora guhabwa abatishoboye mu buryo bw'intizanyo hagamijwe ko bikura mu bukene.

Back