Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi n'Uwa MINALOC bifatanyije n'abaturage ba Rutsiro mu kwizihiza umunsi w'ibiribwa ku rwego rw'igihugu.
Uyu munsi ku wa kane tariki ya 31 Ukwakira 2019 wari umunsi w'umunezero ku baturage n'ubuyobozi bw'akarere ka Rutsiro.
Ibi byishimo bidasanzwe byumvikanaga mu majwi meza y'indirmbo z'amatorero Twizerane n'Abasakazamuco basusurutsaga imbaga yari yitabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Ibiribwa ku rwego rw'Igihugu, byagaragarije buri wese wari witabiriye ko abanyarutsiro banezezwa no kwakira abashyitsi.
Abashyitsi bari mu karere ka Rutsiro ni Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi ari na we wari mukuru kuri uyu munsi, Hon. Mukeshimana Gerardine, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Hon. Prof. Shyaka Anastase, Ambasaderi w'Ububiligi, Ambasaderi w'Ubuhindi, Ambasaderi wa Maroc mu Rwanda, Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Munyantwali Alphonse, abayobozi b'ibigo bya Leta binyuranye, abayobozi b'imiryango mpuzamahanga ifite aho ihurira n'ibiribwa n'abandi banyacyubahiro batandukanye.
Uyu munsi udasanzwe mu karere, waranzwe n'ibikorwa binyuranye:
Ibi byose bikaba byarateguwe n'Akarere ka Rutsiro ku bufatanye na Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi bigamije kurwanya imirire mibi no gukangurira abaturage kwita ku ndryo yuzuye barinda abana kugwingira.
Mu kwakira abashyitsi, Umuyobozi w'Akarere Ayinkamiye Emérence yagaragaje ibyishimo by'akarere kuba harashimwe ko iki gikorwa kibera mu karere. Yagize ati: "Tunejejwe cyane n'uko mwahisemo ko iki gikorwa kizihirizwa iwacu akaba ari n'ubutumwa bukomeye mu gukangurira imbaga kugira uruhare mu kwihaza mu biribwa."
Uhagarariye Umuryango w'Ubumwe bw'Ibihugu by'Iburayi we yasabye inzego zose kugira uruhare mu kurinda ikiremwa muntu inzara. Yagize ati: "dukoreye hamwe twarandura inzara mu baturage.
Tugomba kwibuka ko ababarirwa mu mamiliyoni bafite ikibazo cy'inzara mu gihe hirya no hino ku isi hari ibiribwa bipfushwa ubusa. Dukwiye gukora ibishoboka abagirwaho ingaruka n'inzara bakagabanuka ku buryo bugaragara."
Umushyitsi Mukuru Hon. Gerardine Mukeshimana we yavuze ko umunsi nk'uyu ari igihe cyiza cyo kwisuzuma no kwishimira intambwe imaze guterwa. Yagize ati: " Uyu ni umunsi wo kwishimira ibyo tumaze kugeraho mu kurandura imirire mibi no gufata ingamba mu gukomeza kuyirwanya."
Yanagaragaje kandi uko iki kibazo gihagaze kugeza ubu aho yatangaje ko ingo zisaga 4000 zugarijwe n'ikibazo cy'inzara cyane izikuriwe n'abantu bakuze, abari mu cyiro cya mbere.
Hon. Mukeshimana yagaragaje ko u Rwanda rwateye intambwe ishimije mu guhangana n'ikibazo cyo kutihaza mu biribwa anasaba abaturage gukomeza kugira uruhare mu kwihaza mu biribwa.
Minisitiri kandi yahumurije abahinzi ababwira ko badakwiye guterwa ubwoba n'ingaruka zikomoka ku biza bishobora kwangiriza imyaka cyangwa ubworozi bwabo abakangurira gufatira imyaka cyangwa amatungo yabo ubwishingizi, bukazabashumbusha igihe bahuye n'ikibazo.
yashoje yifuriza buri wese kugira indryo yuze agaruka ku nsanganyamatsiko yagenewe uyu munsi ari yo: "Ibikorwa byacu ni byo shingiro ry'ejo hazaza. Indryo yuzuye mu isi izira inzara!"
