Akarere ka Rutsiro kabonye ikibuga cyorohereza abafite ubumuga

aaazaaaa.jpg Uyu munsi mu Karere ka Rutsiro hakiriwe ikibuga cyujuje ibisabwa kuburyo kizajya cyakira n'imikino y'abafite ubumuga nta mpungenge. Iki kibuga cyatwaye akayabo ka miliyoni 11.5 cyagezweho kubufatanye n'umuryango uharanira inyungu z'abafite ubumuga Humanity and Inclusion former Handcap International. Kuruhande rw'Akarere ka Rutsiro, ikibuga cyakiriwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere Tharcisse Niyonzima. Ku ngano ya M² 400 iki kibuga gishobora gukinirwaho imikino myinshi y'intoki harimo Volley Ball, Basketball, Sitball n'indi itandukanye kikaba gishobora kugira uburambe bw'imyaka 15. Mugisha wari uhagarariye HI yashimiye cyane ubufatanye Akarere ka Rutsiro kagaragariza abafatanyabikorwa. Yagize ati: "iyo hatabaho gukorana bya hafi n'Akarere, ibi ntibyari gushoboka ngo uyu mu nsi tube dufite iki kibuga aha!" Tharcisse wari uhagarariye Akarere akaba yashimiye uyu muryango kubera uruhare ugira mu guhindura imyumvire y'abaturage mu guha agaciro abafite ubumuga. Yagaragaje ko ari n'akarusho ko muri uyu murenge wa Mushubati cyashyizwemo ufite ikipe y'abafite ubumuga yitabira amarushanwa Ku rwego rw'igihugu kandi ikitwara neza. Ati: "ubu duteye indi ntambwe ikomeye mu mikorere no mu bufatanye! Nk'abayobozi, dukunda abaturage kandi twifuzako buri wese yazamuka nta n'umwe usigaye, kwita kubafite ubumuga bikwiye kuba umukoro wa buri wese". Tharcisse   yasezeranyije ko iki kibuga kigiye kubyazwa umusaruro kandi kikanacungirwa umutekano uhagije. aabaaaaa.jpgaacaaaaa.jpg
Back