Akarere ka Rutsiro katashye ibiraro 2 by'abanyamaguru bijyanye n'igihe!

Kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Kanama 2019 akarere ka Rutsiro katashye ibiraro 2 by'abanyamaguru byubatswe ku buryo bugezweho.

Ibi biraro byubatswe mu murenge wa Nyabirasi akagari ka Ngoma kubufatanye bw'akarere ka Rutsiro n'umuryango udaharanira inyungu Bridges to Prosperty, REMA n'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe guteza imbere ubwikorezi RTDA.

Ibi biraro byombi bikaba byaruzuye bitwaye akayabo k'amafaranga y'u Rwanda asaga miliyoni 80 bikaba bifite uburambe bubarirwa hejuru y'imyaka 30 ishobora kugera no kuri mirongo 50. Uburebure bw'ibi biraro bukaba buri hagati ya metero 78 na 58 byambukiranya umugezi wa Sebeya watezaga ibibazo binyuranye igihe wabaga wuzuye.

Bimwe mu bibazo watezaga harimo kubuza abanyeshuri kujya ku mashuri, abarwayi kugera kwa muganga, gutuma ubuhahirane butagenda neza n'imfu za hato na hato mu gihe abantu bageragezaga kuwambuka. Ibi byose bikaba byabonewe igisubizo binyuze mu kubaka ibi biraro.

Abaturage bakaba bagaragaje ko bishimiye cyane ibi biraro bizafasha abaturage basaga ibihumbi 4000 babikoresha umunsi ku munsi mu muhango wo kubitaha wayobowe n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu Gakuru Munyakazi Innocent, ari ku mwe n'uhagarariye RTD n'Umufatanyabikorwa Bridges to Prosperty. Gakuru akaba yasabye aba baturage kugira uruhare mu kubicunga neza mu rwego rwo gusigasira ibyagezweho.

Iyi gahunda yo kubaka ibiraro nk'ibi ikaba ikomeje aho biteganyijwe ko hagiye kubakwa ibindi 6 byiyongera kuri 3 biri muri aka karere kugeza ubu. Aho uretse ibi biri muri Nyabirasi hari n'ikindi kiri muri Mushubati mu kagari ka Kabuga.

Back