Akarere ka Rutsiro katashye irerero n'ivuriro bifite aagaciro ka miliyoni 115 860 000
Uyu munsi tariki ya 28/11/2019 akarere ka Rutsiro kishimiyegutaha irero n’ivuriro (post de santé) byuzuye bitwaye akayabo ka miliyoni 115 860.
Ibi bikorwa byagezweho ku bufatanye bw’akarere n’Umuryango World Vision Rwanda.
Umushyitsi mukuru muri uyu muhango yari Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Munyantwali Alphonse. Hari kandi na Ambasaderi wa Korea mu Rwanda Kim Eung-joong, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Ayinkamiye Emérence n’inzego z’umutekano.
Ambasaderi akaba yashimiye impande zoseku bufatanye zagaragaje kugirango ibi bikorwa bibashe kugerwaho. Yagaragaje ko abana bato aribo ejo heza h’igihugu ariyo mpamvu bahisemo kwita ku buzima n’uburezi bw’abana mu gutegura ejo hazaza.
Guverineri Munyantwali akaba na we yashimye ibikorwa byagezweho asaba ubuyobozi bw’akarere kubibyaza umusaruro kandi bukabifata neza kugira ngo bibashe kuramba. Tashimiye abafatanyabikorwa anabizeza ubufatanye buhoraho.