Akarere ka Rutsiro kizihije umunsi mpuzamahanga w'amazi
Uyu munsi mu karere ka Rutsiro hizihijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe amazi.
uyu muhango ukaba wayobowe n'umuyobozi w'akarere ka Rutsiro Ayinkamiye Emérence ari kumwe n'intumwa ya Minisiteri y'ibikorwaremezo Egr Emmanuel Hategekimana, Umuyobozi w'umuryango utegamiye kuri Leta World Vision mu ntara y'amajyepfo n'iy' Iburengerazuba Musoni Edouard n'inzego z'umutekano zikorera mu karere ubera mu murenge wa Mushubati.
Mu kwizihiza uyu munsi hatashywe umuyoboro w'amazi ufite km 10.1 ugahuza imirenge 3 ya Manihira, Gihango na Mushubati.
Uyu muyoboro, wahawe izina rya Mataba RT, uzageza amazi meza ku baturage basaga 5000 bo muri iyo mirenge wubatswe ku nkunga ya World Vision wuzura utwaye akayabo k'amafaranga y'u Rwanda asaga miliyoni 83, ukaba ufite ubushobozi bwo gutanga m3 143 ku munsi.
Abaturage begerejwe aya mazi bakaba bagaragaje ibyishimo bacinya akadiho no mu buhamya bwatanzwe na bamwe muri bo.
Umusaza Kanyabapira yagize ati: " aya mazi rwose tuyabonye twari tuyababaye. Ubu dukize imvune y'ijerekani tujya gushaka amazi mu mibande atari na meza rimwe na rimwe akadutera uburwayi. Abanyeshuri ntibazongera gukererwa kubera ko bagiye kuvoma. Ni ukuri turashimira ubuyobozi bwiza budahwema kutugirira neza! Na twe aya mazi tugiye kuyitaho, turwanye umwanda isuku yiyongere."
Mu ijambo rye, kimwe n'abandi bashyitsi bafashe ijambo, Ayinkamiye yasabye abaturage kuba abafatanyabikorwa beza bakabungabunga ibikorwa remezo Leta iba yabagejejeho.
Ayinkamiye kandi yashimiye abafatanyabikorwa n'abaterankunga batandukanye ku bwitange bagaragaza mu gufasha Ubuyobozi mu guteza imbere abaturage.