Akarere kagiye kuganira n'abaturage ku kunoza imicungire y'ikiyaga cya Kivu n'umusaruro w'amafi.

Uyu munsi tariki ya 10 Ukwakira 2024, mu cyumba cy'Inama cy'Akarere ka Rutsiro habereye inama ku bikorwa byo gukurikirana, gucunga no kugenzura uburobyi mu kiyaga cya Kivu. Iyi nama igamije kubungabunga umusaruro w'amafi, kuwongera no gufasha abakora uburobyi gukora kinyamwuga. Inama yayobowe n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu Bwana Uwizeyimana Emmanuel.

Iyi nama yahuje inzego zitandukanye harimo Akarere, ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubuhinzi n'ubworozi (RAB), Polisi y'Igihugu ikorera mu mazi, abahagarariye sitasiyo za polisi zikora ku kiyaga cya Kivu, abahagarariye abakora umwuga w'uburobyi mu kiyaga cya Kivu, abayobozi b'utugari n'abavuzi b'amatungo b'ibice  bikora ku kiyaga cya kivu.

Muri iyi nama, RAB yagaragaje imbogamizi zihari kugeza ubu zituma umusaruro w'amafi mu kiyaga cya Kivu utaboneka uko bikwiye harimo kuba hari abarobera aho amafi yororokera, ba rushimusi bakoresha imiraga itemewe kandi ntibubahirize igihe cyo gufunga ikiyaga, kwangiza inkengero z'ikiyaga cyane cyane m 50 ziteganywa n'amabwiriza, n'izindi.

Umwe mu bitabiriye inama uyu munsi akaba ari umunyamuryango wa Koperative y'abarobyi wabaye rushimusi akanabifungirwa, yagaragaje ko abaturage biyahura mu mazi kubera ko badapfa kubona isambaza kubera ko ziba zagurishijwe ahandi. Akaba yifuje ko hakwiye gushyirwaho igiciro abaturage bisangamo bakabasha kuzigura. Ku bijyanye na ba rushimusi, abitabiriye inama bifuje ko hashyirwaho itsinda rishinzwe kubakumira i musozi aho kubashakira mu mazi kubera ko ari byo byatanga umusaruro n'inzego z'umudugudu zikabigira ibyabo.

Bwana Uwizeyimana yagaragaje ko kugira ngo izi mbogamizi ziveho, hakenewe kuganira n'abaturage baturiye ikiyaga cya Kivu hagafatirwa hamwe ingamba ziha buri ruhande amahirwe.

Abarobyi bakaba bibukijwe kubahuriza amabwiriza y'imikoreshereze y'amazi na bo bakajya bajya mu kiyaga bambaye umwambaro ugabanya ibyago byo kwica n'amazi mu gihe haba habaye impanuka (life jacket).

Bwana Emmanuel yijeje RAB, abarobyi n'izindi nzego ko Akarere kagiye gukora ibishoboka byose uburyobyi bukorwa mu karere ka Rutsiro bugatanga inyungu ku babukora n'abaturage bose muri rusange.

Dr. Rutaganira Wilson, ukorera muri RAB, akaba yagaragaje amahirwe Akarere ka Rutsiro gafite yo gukura inyungu nyinshi mu burobyi mu gihe imicungire yabwo n'iy'ikiyaga muri rusange byanozwa.

Abitabiriye inama batanze ibitekerezo bitandukanye bigamije guteza imbere uburobyi baniyemeza gufatanya muri rusange mu guhangana n'imbogamizi zikigaragara zigacika.

Back