Akarere kizihije Umunsi Mpuzamahanga w'abageze mu zabukuru.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 01 Ukwakira 2024, Akarere kifatanyije n'Igihugu mu kwizihiza ku nshuro ya 24 umunsi mpuzamahanga w'abantu bageze mu zabukuru.

Ku rwego rw'Akarere, ibirori byizihirijwe mu murenge wa Rusebeya Akagari ka Remera biyobowe n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage Madamu Umuganwa Marie Chantal.

Uburori byitabiriwe n’abantu batandukanye ari ko mu buryo bw’umwihariko witabirwa n’abantu bageze mu zabukuru.

Nk’uko byagarutsweho ku mpamvu zo kwizihiza uyu munsi, Bwana Bizabishaka Umukozi w’Akarere ka Rutsiro ufite kurengera abatishoboye mu nshingano, yagaragaje ko umuryango wabibumbye washimyeko abageze mu zabukuru bitabwaho by’umwihariko aho byari bimaze kugaragara ko abageze mu zabukuru batitabwaho n’abato ahubwo bagafatwa nabi. Ku rwego mpuzamahanga, uyu munsi ukaba wijihijwe ku nshuro ya 33.

Kwizihiza uyu munsi mu Rwanda, akaba ari ugukomeza gushishikariza abaturage kwita ku bageze mu zabukuru umwihariko ugahaabwa abageze mu zabukuru batishoboye.

Kubera iyo mpamvu, hakaba hatoranyijwe abageze mu zabukuru batishoboye baremewe ibintu bitandukanye bibunganira mu mibereho yabo harimo uwahawe inka, ibiryamirwa abandi bahabwa ibiribwa ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Karahamuheto Paul, wavuze mu izina ry'abageze mu zabukuru, yashimiye Leta y'ubumwe iyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame k’uburyo yita ku baturage harimo n'abageze mu zabukuru by'umwihariko. Yasabye Umuyobozi w’Akarere Wungirije kuzabashimira Umukuru w'Igihugu kubera ibyiza yagejeje ku banyarwanda.

Mu ijambo rye, Madamu Umuganwa akaba yiibukije abato ko ari uruhare rwabo mu gufasha abageze mu zabukuru bafite intege nke. Yibukije abageze mu zabukuru ko bafitiye igihugu akamaro ko gukoresha ubunararibonye bwabo bakagorora abato babatoza indangagaciro zikwiriye umunyarwanda. Yagize ati: “impanuro z'abakuze zirakenewe mu rubyiruko.”

Uyu munsi wizihijwe hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti: “amasaziro meza, ishema ry'abageze mu zabukuru.”

Back