Akayabo k'amafaranga y'u Rwanda akabakaba miliyari 2 ni yo azakoreshwa mu kubungabunga umugezi wa Sebaya.
Sebeya ni Umugezi ufite isoko yawo mu karere ka Rutsiro ugatemba werekeza mu karere ka Rubavu, bikarangira wisutse mu kiyaga cya Kivu.
Mu bihe binyuranye, Sebeya yagiye yuzura igatera ibibazo bikomeye mu cyogogo cyayo, aho yagiye yangiza imyaka, amazu y'abaturage kubera imyuzure, ndetse n'amazi yayo agahora asa nabi kubera isuri ituruka mu misozi miremire y'uterere twa Rutsiro na Rubavu.
Mu guhangana n'ibibazo Sebeya itera, Leta y'u Rwanda, ibinyujije mu Kigo Gishinzwe umutungo kamere w'amazi mu Rwanda ku bufatanye n'akarere ka Rutsiro hateguwe umushinga wo kubungabunga icyogogo cy'umugezi wa Sebeya ndetse no kubyaza amazi yawo umusaruro ukwiye.
Mu kuwushyira mu bikorwa, hakaba hateganyijwe ibikorwa bitandukanye ari byo:
Ibi bikorwa byose bikaba byitezweho kuzatanga akazi ku baturage batari bake aho magingo aya abasaga ibihumbi 5 bamaze guhabwa akazi mu materasi ari gukorwa mu mirenge ya Murunda na Nyabirasi.
Uyu mushinga ukaba utaganyijwe kuba warangiye mu gihe cy'imyaka 3, utwaye akayabo k'amafaranga y'u Rwanda 1,984,012,611.
