“Akira inka wumve ku mbuto y'Imiyoborere myiza!” Guverineri François mu gikorwa cyo gutanga inka ku batishoboye.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 14/10/2021, mu murenge wa Mushonyi, Akagari ka Kaguriro, abaturage 7 batishoboye borojwe inka muri gahunda ya Girinka Munyanyarwa.
Izi nka zikaba zatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco (NRS) mu isahmi ryacyo rwa I WAWA ribarizwa mu karere ka Rutsiro; abaturage bazishyikirizwa na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Bwana HABITEGEKO François.
NRS ikaba yari ihagarariwe n’Umuyobozi wayo mukuru Mufulukye Bwana MUFULUKYE Fred. Fred yavuzeko batanze izi nka mu rwego rwo gushimira Umkuru w’Igihugu Paul Kagame wahaye NRS inka 20 mu mwaka 2013 hagamijwe kugorora bikwiye abanyura I Wawa banabona indyo yuzuye; banywa amata.
Yagize ati: “Turashimira Nyakuba Paul Kagame watangije gahunda ya Girinka agaha NRS inka. Uyu dutewe ishema no kugabira abaturage dushyigikira gahunda ya Girinka Munyarwanda. Icyo twifuza ni uko aba baturage bazifata neza na bo bakazitura abandi kandi zikabafasha kwiteza imbere.”
Guverineri François, mu ijambo rye, yasabye abahawe inka kuzifata neza, bakazigaburira zikajya zigahaga; zikororoka ndetse bakazitura bagera ikirenge mu icyo uwabagabiye; zikabafasha no kwita ku bana bigamije kubarinda ubuzererezi .
Yagize ati: “Akira inka wumve ku mbuto y'Imiyoborere myiza. Na we rero ukwiye kutazimya igicaniro ukibuka kwitura abandi na bo gahunda ya Girinka itarageraho!”
Guverineri François yagarutse kandi kuri gahunda za Leta zitandukanye harimo umuco w’isuku yibutsa abaturage ko bakwiye kwimakaza umuco w'isuku, bagaca ukubiri no kurarana n'amatungo. Yabashikirije kandi gukomeza kwitabira Ejo heza, Ubwisungane mu kwivuza, n'izindi.
Guverineri yasabye abaturage kandi kwibuka ko icyorezo cya COVID-19 kigihari, bakacyirinda kandi bakitabira igikorwa cyo kwikingiza. Ati: “turabifuriza ubuzima bwiza, ishya n'ihirwe. Izi nka tubahaye zizabagirire akamaro kandi ndizerako umwana w'umuturanyi atarwara bwaki ufite amata."
Umurenge wa Mushonyi wose ukaba umaze gutangwamo Inka 1800 mu gihe mu karere ka Rutsiro ari 10449 hatabariwemo.