Bahati yahawe inzu maze ibyishimo biramusaga.

Uyu munsi tariki ya ya 28/12/2021 mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Kivumu hatashywe inzu yubatswe n’urwego rwa Polisi muri gahunda ya Polisi y’u Rwanda imaze kumenyerwa ku izina rya Police Month.

Iyi nzu ikaba yarubatswe iteganyirijwe umuturage utishoboye Bahati zacharie wahise anayituzwamo ikimara kuzura.

Bahati ni umuturage wo mu murenge wa Kivumu uherutse gutahuka mu Rwanda vuba aha ariko akaba ataragiraga aho akinga umusaya, we n’Umuryango we w’abantu 6.

Umuhango wo kuyitaha wayobowe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Bwana Havugimana Etienne ari kummwe n’inzego z’umutekano; ingabo, polisi na DASSO.

Bwana Havugimana yasabye Bahati kuzafata neza iyi nzu maze agakora akiteza imbere agafatanya n’abandi banyarwanda mu rugamba rw’iterambere yihereyeho.

Bwana Havugimana yashimiye urwego rwa Polisi ku bushake rugira mu gukemura ibibazo bibangamiye abaturage birimo no kubabonera amacumbi.

Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Bwana Havugimana Etienne

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rutsiro Afande CIP Ntiyamira Viateur na we akaba yashimiye urubyiruko rw’abakorerabushake bitanze batizigamye bakora imirimo imwe n’imwe iryanye no kugeza ibikoresho aho inzu yubakwaga. Abwira Bahati ko gufatana nabi iyi nzu ari uguca integer gahunda nziza za Leta zigamije kurengera abatishoboye.

Iyi nzu yubatswe mu gihe cy’ukwezi guhera tariki 5/8/2021 kugeza  tariki 5/9/2021 itwaye akayabo k’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 8 242 327 hatabariwemo imirimo y’urubyiruko rw’abakorerabushake.

Iyi nzu ifite ibyumba 3 na salo, igikoni n’ibyumba by’isuku.  Bahati yayihawe irimo ibikoresho by’ibanze harimo ibiryamirwa matelas 3 n’amashuka n’ibyo kwiyorosa, ibitanda n’intebe zo muri salo.

Mu ruganiriro kwa Bahati harimo intebe zigezweho

Ibi ni byo byamuteye ubwuzu maze atugaragariza arangamutima ye: “Sinabona uko nabivuga, umutima gurishimye cyane! Kandi ndi gushima Perezida w’Igihugu kabisa imana imwongerere uburame. Agize neza kandi rwose ntacyo nabona nabivugaho ni ugushima imana umutima gurishimye cyane. Nari maze imyaka 20 muri Kongo mbayeho nabi cyane. Ubuzima bwo mu Rwanda yemwe ntacyo nabugerera anyaho kuko ni bwo bwa mbere nabona. Iki gihugu ntabwo narinzi ko ari gucya kimeze!

Back