"Birasaba ubufatanye bw'inzego zose mu guhashya ikibazo cy'igwingira mu bana bato!"

Uyu munsi tariki ya 08/11/2028 mu murenge wa Ruhango, Akarere ka Rutsiro, twakiriye Minisitiri w'Iterambere ry'Umuryango n'Uburinganire Solina Nyirahabimana ari kumwe n'Umuhuzabikorwa wa Porogaramu y'Igihugu Mbonezamikirire y'abana bato Dr Anita Asiime.
Igikorwa cyo kwakira aba bashyitsi cyitabiriwe n'umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro Ayinkamiye Emérence, abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge n' abafatanyabikorwa b'akarere bakora mu bijyanye no kurwanya imirire mibi hamwe n'inzego z'umutekano zikorera mu Karere.
Intego nyamukuru y'uru ruzinduko yari ukugirana inama nyunguranabitekerezo n'inzego zitandukanye Ku buryo n'ingamba zafatwa mu gukemura burundu ikibazo cy' igwingira ry'abana bato. Mu ijambo rye, umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Butasi Jean Herman, yagaragaje ko Akarere ka Rutsiro kagifite imbogamizi zituma batesa umuhigo wo kurwanya igwingira uko bikwiye ari ko na none ko hari amahirwe menshi yatuma bigerwaho. Yagize ati: "amakimbirane yo mu ngo ari mu gituma ikibazo cyo kugwingira kiyongera kimwe n'imiryango bigaragara ko ifite amikoro make cyane. Ariko dufite amahirwe yo kurwanya iki kibazo yo kuba hari komite so kurwanya imirire mibi, ubwitabire bw'ababyeyi mu gupimisha abana, ubutaka burumbutse, ikiyaga cya Kivu gishobora gutanga amafi yunganira imirire, ingo mbonezamikurire zigera kuri 7, no kuba Leta yaratanze inkunga yihariye yo kurwanya imirire mibi." Dr. Asiime we yagarutse ku bukana bw'iki kibazo n'ingaruka zacyo ari nabyo byatumye asaba ubufatanye bwa buri wese kandi ko ababyeyi biyemeza bafungura amarembo yabo bakakira abana b'abaturanyi bakwiye gushimirwa mu ruhame. yagize ati:"Ni mwumve uburemere bwo kubona Abaturage bangana n'abatuye akagari kose baragwingiye! abo bose ntiba bagishoboye gutanga umusaruro ku gihugu ukwiriye ndetse nabo ntibaba bagishoboye kuzasohoza inzozi dore ko batabasha gutekereza ku bintu bihambnaye. Gutuma umwana agwingira rwose ni ukumubuza amahirwe ye! tubirwanye rero!"
Dr.Asiime kandi yagaragaje ko 16% b'abana bavuka baragwingiye. Asaba abitabiriye inama gukangurira ababyeyi kwita kubana babo bakibatwita bakagana ibitaro bagahabwa ubufasha kandi gahunda ya ECD bakayigira iyabo kugira ngo  ishinge imizi.


Mu ijambo, Hon. Solina yagarutse ku bufatanye bw'inzego zose ndetse anagaragaza ko u Rwanda rwafashe inzira yo kugira ubukungu bbushingiye ku munyrwanda ko rero butagerwaho mu gihe abana b'u Rwanda bakigwingira ati:"Ubufatanye bw'abagize umuryango bugomba kubaho. Umugore n'umugabo badafatanyije ntabwo kurwanya imirire mibi byagerwaho, ndetse n'umugabo unyereza ibyagenewe kunganira imirire y'abana ni igisambo mu bindi! Ubukungu bwacu n'iterambere bishingiye Ku mu nyarwanda! Uwo mu nyarwanda ni we dukwiye kubaka!"
Abitabiriye inama bo basabye akarere kongera imbaraga muguhuza ibikorwa by'abafatanyabikorwa mu gihe bo basabwe guhuza imbaraga aho kuzitatanya cyangwa ugasanga ibikorwa byabo byose byahuriye Ku muntu 1. Minisitiri kandi yaganirije abaturage bakomoka mu mirenge ya Ruhango, Mushonyi na Murunda bateraniye ku kibuga cya Bugabo muri Ruhango aho abaturage bahawe umwanya bagatanga ibitekerezo Ku migendekere myiza yo kunoza gahunda z'ingo mbonezamikurire no kuruhare rwabo Ku kurwanya igwingira.

Minisitiri yashimye uburyo Ubuyobozi bw'Akarere ka Rutsiro bwateguye iki gikorwa ubwitabire bw'abaturage bukaba bwari bushimishije ku buryo yizeye ko ikibazo cy'igwingira bagiye kukigira icyabo.




Back