Bwana Mulindwa yasabye ababyeyi gufata iya mbere mu kumenya ko abana babo bakingiwe imbasa.

Kimwe n’ahandi hose mu Gihugu, uyu munsi tariki ya 11 Nzeri 2023, Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Rutsiro, Bwana Mulindwa Prosper yatangije igikorwa cyo gukingira abana imbasa icyiciro cya 2.

Iki gikorwa cyatangirijwe mu murenge wa Gihango, Akagari ka Ruhingo mu Mudugudu wa Kabuga.

Abana bari gukingirwa ni abahawe urukingo rwa mbere n’abandi bose bari munsi y’imyaka irindwi uhereye ku mwana wavutse uyu munsi.

Uru rukingo rutangwa umwana ahabwa ibitonyanga 2, rugatangwa n’abajyanama b’ubuzima babihuguriwe mu matsinda agizwe n’abantu 3 harimo umujyanama ushinzwe ubukangurambaga, ushinzwe gutanga urukingo n’ushinzwe kwandika amakuru ajyanye n’ikingira.

Bwana Mulindwa yasababye abaturage kuzirikana iyi gahunda yo gukinzgiza abana ku buryo nta mwana n’umwe ugomba kuvutswa amahirwe yo gukingirwa. Yagize ati: “Urukingo ni ubuzima kuko rurinda umwana ku rwara. Iyo abantu bakingiwe, ubukungu bw’Umuryango n’ubw’ Igihugu muri rusange biriyongera kubera ko nta mafaranga atakara abantu bazahariye kwa muganga kubera uburwayi. Iyo umuntu atakingijwe, kurwara biroroha, akaremba ndetse akaba yanabura ubuzima.”

Bwana Mulindwa kandi yaganirije abavuga rikumvikana bo mu tugari twa Bugina na Ruhingo abasobanurira impamvu Leta yafashe gahunda yo gukingira imbasa.

Yagize ati: “Leta yafashe gahunda yo gukingira icyorezo cy’imbasa mu rwego rwo gukumira no kwirinda ko cyagera mu gihugu nyuma y’uko cyagaragaye mu bihugu bihana imbibe n’u Rwanda. Bityo rero nta mwana n’umwe ukwiye gusigara adakingiwe kubera ko bihagije ngo umuntu umwe abe intandaro y’icyorezo.”

Back