Caritas Rwanda: Abangavu 44 bahohotewe bahawe ubufasha bukomatanyije bugamije kuzamura iterambere ryabo.

Ku bufatanye na Caritas Rwanda, mu karere ka Rutsiro hateguwe igikorwa cy’ubukangurambaga bwo kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina hafashwa abangavu 44 bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina aho bahawe ubufasha bukomatanyije. Igikorwa cyabaye mu gihe cy’iminsi 3, kuva ku wa 13 kugeza ku wa 15 Ukuboza 2022 aho cyatangirijwe ku Kigo Nderabuzima cya Kayove mu Murenge wa Ruhango kigasorezwa kuri Paruwasi ya Kavumu mu Murenge wa Mushonyi.

Muri iki gihe cy'iminsi 3, hatanzwe serivisi zitandukanye zahawe abana bahuye n'ihohoterwa bagaterwa inda, bamwe bakaba barabyariye I wabo abandi bagitwite. Ubufasha bahawe harimo serivisi zikurikira:

  1. Kugirwa inama zatuma bakomeza ubuzima bakagera ku nzozi zabo za mbere yo guhohorerwa. Kuri iyi  ngingo, aba bana b’ababyeyi bahumurijwe imitima bagirwa inama yo kutumvako ubuzima bwabo bwashyizweho akadomo no gutwita. Bagiriwe inama yo gufata ingamba zibaganisha ku byo bifuzaga kuba byo bagafata ibyago bagize k’intwaro yo gutuma batsinda muri ubu ubuzima maze intego zabo bakazigeraho n’ubwo baba barakererejwe n’ingorane bahuye na zo.
  1.  Gufashwa mu by'amategeko hagamijwe guha ubutabera abo bana no guhana abakoze icyaha. Abana basabwe kwirinda ababashuka bakabakorera ihohoterwa ariko banasabwa kujya bagira uruhare mu kugaragaza uwagize uruhare mu kubahohotera. Umufasha mu by’amategeko wa Minisiteri y’Ubutabera ukorera mu Karere ka Rutsiro akaba yarakiye umwana umwe ku wundi mu rwego rwo kubafasha gutegura ikirego, abakoze icyaha bakakiryozwa.
  1. Gupima abo bakobwa agakoko gatera SIDA. Aba bakobwa kandi bahawe ubufasha bwo kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze ku bijyanye n’agakoko gatera SIDA bapimwa ku buntu.
  1. Gupima abana uko bahagaze ku mikurire. Abana bafashwe ibipimo bitandukanye hagamijwe kureba uko imikurire yabo ihagaze mu kureba ko nta waba agaragaraho ikibazo cy’igwingira ndetse n’imirire mibi.

Ku munsi wa gatatu, ni ukuvuga tariki ya 15 Ukuboza 2022, aba bana bahurijwe hamwe n’ababyeyi babo mu nama kugira ngo baganirizwe hamwe uburyo bose bagomba kwitwara ntawuhutaje undi kandi badakomeretsanya.

Igikorwa cyatingijwe kinasozwa n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Madamu Musabyemariya Marie Chantal. Madamu Musabyemariya yakanguriye ababyeyi kwita ku bana babo no gufasha abahuye n'ibyago byo gusambanywa. Abana bo bakanguriwe kudaheranwa n'ibyababayeho ahubwo bakareba imbere habo kuko ari heza.

Caritas Rwanda yari ihagarariwe na Madamu Aurerie Nyiransabimana, Umukozi wayo ushinzwe Uburinganire n’Ubwuzuzanye n’ubuzima budaheza.

Back