CLADHO iributsa abaturage ko kugira uruhare mu bibakorerwa ari uburenganzira bwabo!
Uyu munsi tariki ya 18 Gashyantare 2022 mu karere ka Rutsiro mu cyumba cy’inama cya Vive Hotel habereye inama yateguwe na CLADHO ku bufatanye n’Akarere ka Rutsiro.
Inama yari itumiwemo abayoboozi ba komisiyo z’Inama Njyanama, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’abagize biro y’ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Rutsiro.
CLADHO (impuzamiryango y’imiryango iharanira uburengaznira bwa Muntu mu Rwanda) ikaba yarateguye iyi nama mu rwego rwo gusigasira uburenganzira bwa muntu agira ijambo mu bimukorerwa.
Muri iyi nama hagarutswe ku nzira igenamigambi rinyuramo kuva ritangiye kuza rishyizwe mu bikorwa. Abari mu nama basobanuriwe inzira ku yindi kandi na bo babitangaho ibitekerezo byatanze umusaruro ko buri muringe watanze ibikorwa 3 ubona byihutirwa byahita bishyirwa mu ngiro igihe cyose ingengo y’imari yaba ibonetse.
Inama yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Bwana Havugimana Etienne wasabye abitabiriye inama gukomeza kuba ijisho ry’umuturage kandi agashyirwa ku isonga mu bigiye kumukorerwa byose ni mu gihe CLADHO yari ihagarariwe na Bwana Peter Karinganire