COMPASSION INTERNATIONAL YAHAYE ABATISHOBOYE  INKA 16 N’UMUKORO WO KUZIFATA NEZA

Ku bufatanye n’Akarere ka Rutsiro, binyuze mu itorero rya CMUI Gihango (Communauté Methodiste Unie International), uyu munsi tariki ya 12 Gicurasi 2023, Compassion International Rwanda yatanze Inka ku miryango 16 itishoboye. Izi nka zatanzwe mu rwego rwo kubafasha kuva mu bukene burundu. Abahawe inka bashimiye Leta y'ubumwe ishyira imbere imiyoborere yita ku muturage.

Twagirimukiza Emmanuel ukomoka mu Murenge wa Gihango yagize ati: “Nishimiye ubuyobozi bw’Itirero inka bampaye kugira ngo niteze imbere njye mbona uburyo ki nywa amata n’anabana banywa amata kandi ringeze ku iterambare yaba mu buhinzi ndetse n’ubworozi. Bakoze cyane. Iri tungo nishimiye kurifata neza nkarigaburira kugira ngo rinteze imbere.”

Nshimyukiza Constantin wari uhagarariye Compassion Rwanda muri iki gikorwa ati: " Intego yacu nka Compassion Interanational ni ukugobotora umwana ingoyi y'ubukene mu izina rya Yesu. Twizeyeko izi nka muzazifata neza mugaca ukubiri n'icyitwa ubukene. Ubukene bugira ikibutera kandi cyanavaho. Twese dusinye ko icyitwa ubukene ko kirangiye. Twabonye amatungo magufi. Uyu munsi duhawe Inka.”

Pst Hitimana Dominique wari uhagarariye CMUI yasabye abahawe inka kuzazifata neza zikabageza ku musaruro ukwiriye. Ati: "Ikindi, mukwiye gufata neza izi nka muhawe zikababyarira umusaruro. Umuntu uzayifata nabi ntakwiriye kuyorora"  Pst. Hitimana akaba yashimiye ubufatanye bwiza hagati y'amatorero n'Ubuyobozi bwa Leta.

Izi nka zatanzwe zikaba zihaka, zifite ubwishingizi bw'umwaka, kandi zikaba zifite ubuzima bwiza kubera ko zafashwe ibizamini byose n'abaganga b'amatungo (veterineri). Abazihawe bakaba basabwe kudapfusha ubusa aya mahirwe.

Alda Icyizihiza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wari uhagarariye Ubuyobozi bw'Akarere, yashimiye ubufatanye bwa  Compassion Rwanda mu guhindura imibereho y'abaturage yizeza ubufatanye mu guharanira iterambere ry'umuturage bakurikirana uko izi nka zatanzwe zifashwe.

Usibye kandi izi nka zatanzwe, Compassion ikaba ifashwa umuryango ufite umwana w’umugenerwabikorwa mu buryo bushoboka bwose kugira ngo ugere ku iterambere nyaryo. Muri byo twavuga nko gufasha abana kubona amafaranga yo gufatira amafunguro ku ishuri, kubonera umwana imyambaro y’ishuri, kubatangira umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (mituweli), igihe bagiye kwivuza amafaranga yabo akishyurwa na Compassion, bagahabwa imyambaro itandukanye, ibiryamirwa n’ibyo kwiyorosa, ibikoresho by'isuku n'ibindi.

Abahawe Inka bakaba bahawe umukoro wo gufasha abaturanyi kubona amata mu gihe bayakeneye. Past ati: nta mwana uwkiye kugira ikibazo cy'imirire mibi kandi muturanye mufite amata.”

Back