“Ejo habo mu bufatanye bwacu!” Ubukangurambaga bw’Akarere ka Rutsiro mu guhangana n’ikibazo cy’Igwingira mu Karere.
Uyu munsi tariki ya 29 Nzeri 2022, mu karere ka Rutsirro kuri Hotel Ibigabiro/ Rutsiro hateraniye inama y’Ubukangurambaga bwo gukumira no guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi hakumirwa igwingira ry’abana bato (DPEM). Inama yayobowe na n’Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Madamu Murekatete Triphose yitabirwa n’abafatabnyabikorwa batandukanye barimo WFP, UNICEF,WHO, FAO, abayobozi b’Imirenge n’ab’ibigo by’amashuri n’abahagarariye inzego zitandukanye.
Intego yiyi nama akaba ari bukangurambaga no kwibutsa abayobozi ko guhangana n’igwingira ry’abaana bato bisaba ubufatanye bwa buri wese.
Muri iyi nama kandi, hatangirijwemo umushinga Effectively Fighting Malnutrition in Rwanda Phase III.
Umushinga mushya mu karere uzamara imyaka 4 ukazakorera mu turere twa Rutsiro na Ngororero.
Uyu mushinga ukaba uzashyirwa mu bikorwa n’inzego zitandukanye harimo NCDA, MInisiteri zitandukanye harimo MINISANTE, MINAGRI, MINEDUC, MINALOC na MIGEPROF, Uturere twa Rutsiro na Ngororero.
Icyiciro cy’uyu mushinga cya I (2013-2016) kikaba cyarakorewe mu turere twa Nyamagabe na Rutsiro, Icyiciro cya II (20217-2021) kikaba cyarabereye ku rwego rw’Igihugu, n’icyiciro cya III kikazashingira ku byagezweho harebwa ibyashyirwamo imbaraga.
Uyu mushinga ukazita cyane ku bana bari munsi y’imyaka 5, guha amahugurwa abafite aho bahurira n’abana (abarimu n’abanyeshuri) hagamijwe gukumira igwingira n’imirire mubi bongererwa ubumenyi ku mirire. Uyu mushinga ukazafanya n’Akarere muri gahunda zose zo kurwanya imirire mibi.
Muri iyi nama kandi hagaragarijwemo ubushakashatsi bwikorewe n’Akarere ku giti cyabwo hagamijwe kureba uko igwingira rihagaze mu bana aho byagaragaye ko igwingira rigeze kuri 36% mu bana bari munsi y’imyaka 5. Hanagaragajwe kandi ibimaze gukorwa mu gukumira igwingira harimo ifu ya shisha kibondo yahawe ababyeyi, amafaranga yo gufasha ababyeyi batishoboye n’izindi gahunda zinyuranye zo kurwanya imirire mibi mu karere.
Asoza inama, Madamu Murekatete Triphose, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro yibukije ko ubufatanye ari bwo ntwaro yo gutsinda inturagamba mu kurwanya imirire mibi, igwingingira rigacika burundu mu bana ba Rutsiro.