Ejo Heza ubwizigame bw'igihe kirekire!

Uyu munsi mu karere ka Rutsiro, umurenge wa Ruhango muri centre ya Gakeri habereye ubukangurambaga kuri gahunda ya Ejo Heza.

Ejo Heza ni gahunda ya Leta y'u Rwanda igamije gufasha abaturage kwizigamira mu gihe kirerekire igamije kuzigamira izabukuru. Bitewe n'uko ubwizigame bwe bungana, umunyamuryango akazajya ahabwa amafaranga ya pansiyo mu gihe k'imyaka 20 uhereye ku myaka 55.

Ibyiza by'iyi gahunda nk'uko byatangajwe n'uhagarariye gahunda ya Ejo Heza mu ntara y'Iburengerazuba Bwana Mugiraneza Emmanuel ni byinshi harimo ko:

1. Leta izunganira umunyamuryango hashingiye ku byiciro: I na II azahabwa inkunga 100% y'ayo yizigamye ariko atari munsi ya 15000,

2. Icyiciro cya III, umunyamuryango yunganirwa mirongo 50% y'ubwizigame butari munsi y'18000

3. Umunyaryango ugize ibyago agatakaza ubuzima amaze umwaka yizigamira yujuje ibisabwa abazungura bahabwa impozamarira ingana na miliyoni 1 n'ibihumbi 250000 yo guherekeza nyakwigendera,

4. Ejo Heza ireba buri munyarwanda wese,

5. Umuntu ashobora kuzigamira n'abandi,

6. Inkunga ya Leta ntirenga ibihumbi 18000 ku mwaka kandi igatangwa mu myaka 3,

7. n' Ibindi

Umuyobozi w'akarere Wungirije Gakuru Munyakazi Innocent wayoboye iki gikorwa akaba yasabye abaturage kugira iyi gahunda iyabo abashishikariza kwiyandikisha rugikubita kugira ngo batazacikanwa n'aya mahirwe.

Kwinjira muri iyi gahunda bikaba byoroshye cyane aho ari ukunyira kuri terefoni ukandika *506# ugakanda YES ugakurikiza amabwiriza.

Back