Gahunda y’Akarere ka Rutsiro TUBEGERE DUCA INGANDO yakomereje mu mirenge ya Manihira na Rusebeya.
TUBEGERE DUCA INGANDO ni gahunda y’Akarere ka Rutsiro igamije kwegera abaturage mu buryo budasanzwe nk’uko izina ryayo ribisobanura.
Muri iyi gahunda, inzego z’ubuyobozi ziturutse ku rwego rw’Akarere, urw’umurenge Akagari ndetse n’umudugudu begera abaturage bakabasanga mu ngo zabo bakakira ibibazo byabo ndeste bakanagenzura gahunda za Leta zitandukanye zireba abaturage.
Uko izo nzego zasobanuwe haruguru, zigenera umurenge iminsi ibiri hagategurwa kandi hagakorwa ibikorwa bitandukanye bigendeye ku mwihariko wa buri murenge.
Nyuma yo kuzenguruka imirenge itandukanye igize Akarere , muri iki cyumweru hari hatahiwe imirenge ya Manihira na Rusebeya kuva ku wa Mbere tariki ya 5 kugeza ku wa Kane tariki ya 8 Kamena 2023. Ibikorwa bya Tubegere Duca Ingando byibanze ku kugenzura uburyo ibibazo bibangamiye abaturage bigenda bikemuka.
Mu murenge wa Manihira, ku bufatanye n’urwego rwa DASSO, hakozwe umuganda wo gukangurira abaturage kugira ubwiherero bumeze neza hubakwa kandi hasanwa ubwiherero 19 mu kagari ka Haniro mu midugudu ya Bitabaro na Gitwe tariki ya 5 Kamena 2023.
Tariki ya 6 Kamena 2023, Umuyobozi w’Akarere Madamu Murekatete Triphose yagiranye inama n’abavuga rikumvukana bo mu murenge wa Manihira yabereye mu mudugudu wa Gisunzu mu kagari ka Haniro. Abavuga rikumvikana ni ukuvuga abayobozi mu nzego zose kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku rwego rw’umurenge.
Muri iyi nama, Madamu Murekatete yagaragaje ko Akarere gahangayikishijwe no kubona hari abaturage bataragira ubwiherero bwujuje ibisabwa, abatarabona amacumbi akwiye, abatishyura ubwisungane mu kwivuza n’ibindi. Abayobozi bitabiriye inama bahizeko bagiye gufatanya n’abaturage ibi bibazo bigakemuka kandi ku gihe.
Madamu Murekatete yashimiye abayobozi intego bihaye abasaba gukora gahunda zose mu bufatanye bw'inzego zose. Ati: "birababaje kuba uri umuntu w'umugabo utagira ubwiherero!"
Ku munsi wa gatutu tariki ya 7 Kamena 2023, TUBEGERE DUCA INGANDO yakomereje mu murenge wa Rusebeya. Itsinda riyobowe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Madamu Musabyemariya Marie Chantal ryakiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge Bwana Bisangabagabo Sylvestre ari kumwe n’abakozi mu nama yagaragarijwemo uko imihigo y'umurenge ihagaze. Nyuma y’iyi nama, abagize itsinda basuye inzu ziri kubakirwa abatishoboye hanakorwa n’inama n’abavuga rikumvikana.

Madamu Musabyemariya yagarutse ku ngamba zo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage. Ati: "Mu bibazo bibangamiye imibereho myiza n'imirire mibi irimo. Abana bafite munsi y'imyaka 5 bakwiye kwitabwaho. Ikindi dukwiye kurwanya inda ziterwa abana."
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere Bwana Bagirishya Pierre Claver ni we wayoboye ibikorwa bya Tubegere Duca Ingando ku munsi wa Kane tariki ya 8 Kamena 2023. Muri santere ya Zone mu Kagari ka Mberi yagiranye inama n’abaturage baganira ku Mihigo aho yashishikarije abaturage bo mu murenge wa Rusebeya n’abandi muri rusange kuzuza uruhare rwabo mu kwesa Imihigo. Ati:"Dufatanye tuzamure Rusebeya yacu, Akarere kacu; tuzamure Igihugu cyacu!"

Nyuma yo kuganira n'abaturage Bwana Bagirishya yakiriye ibibazo by'abaturage byose byerekeye Iterambere ry'abaturage: amazi, amashanyarazi, Ejo Heza, ... Bwana Bagirishya yijeje ubuvugizi hagashakwa uburyo ibi bibazo bibonerwa ibisubizo.
Asoza inama, Bwana Bagirishya yagarutse ku muco w'Isuku. Yasabye abaturage bose kugira isuku. Ati: “dufatanye twese tugire isuku uko bigomba kandi aho turi hose.”