GERAYO AMAHORO: Mu karere hatangijwe ubukangurambaga bwo kwirinda impanuka zo mu muhanda

Uyu munsi tariki ya 22 Gicurasi 2023, mu gihugu hose hatangijwe ubukangurambaga bwa Polisi y'Igihugu bumenyerewe ku izina rya Gerayo Amahoro.

Ubu bukangurambaga bukaba buba bugamije gukangurira abakoresha umuhanda, abanyamaguru n'abakoresha ibinyabiziga, kubahuriza amategeko y'umuhanda bifasha kugabanya no kwirinda impanuka zibera mu muhanda.

Ku rwego rw'Akarere ka Rutsiro, ubu bukangurambaga bukaba bwatangijwe Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage Madamu Musabyemariya Marie Chantal ari kumwe n'Umuyobozi wa Polisi mu karere SSpt BUTERA Paul muri santere ya Congo Nil. Abagenzi b'amaguru n'abakoresha ibinyabiziga basobanuriwe uburenganzira bwabo mu gukoresha umuhanda ariko na none bakubahiriza amategeko agenga imikoreshereze y'umuhanda.

Madamu Musabyemariya yibukijeko impanuka zitera igihombo kinini ku wayigize ku giti cye, umuryango we ndetse n'Igihugu muri rusange.Ati: “ hari izambura abantu ubuzima, izibasigira ubumuga buhoraho ndetse n'izibakomeretsa kandi byose bishegesha ubukungu bityo bikadindiza Iterambere. Ni muze rero twitwararike twubahirize imikoreshereze y'umuhanda twese tugereyo amahoro.”

Back