Gufasha abana bakiri bato kumenya gusoma neza ni ukubaka abayobozi b'ejo beza!
Ku bufatanye bwa Minisiteri y'uburezi, USAID Soma Umenye, Akarere n'abandi bafatanyabikorwa batandukanye, Uyu munsi tariki ya 05 Gashyantare 2020 hatangijwe ubukangurambaga bugamije gutoza abana kumenya gusoma neza bakiri bato.
Uyu muhango wabereye mu murenge wa kivumu witabiriwe n'imbaga y'abanyeshuri basaga ibihumbi 3000, ababyeyi ndetse n'abayobozi b'ibigo by'amashuri bibarizwa mu karere ka Rutsiro byose.
Umushyitsi mukuru yari intumwa ya Minisiteri y'uburezi Bwana Uwimana Augustin wakiriwe n'Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzweimibereho myiza y'abaturage Madamu Marie Chantal Musabyemariya.
Muri ubu bukangurambaga buzamara umwaka wose wa 2020, abantu b'ingeri zose ababyeyi, abarimu n' abayobozi barasabwa kugira uruhare mu guha abana umwanya n'amahirwe byo gusoma.
Ubu bukangurambaga bukazibanda ku nsanganyamatsiko igira iti: “ Mumpe Urubuga Nsome!” aho hifuzwa ko umwana yahabwa nibura iminota 15’ yo gusoma buri munsi.
Abakuru na bo barashishikarizwa kwandika inkuru zinyuranye kugira ngo abana bajye babona ibyo gusoma biboroheye kandi bihendutse aho kugira ngo byandikwe n’abanyamahanga.
Visi Meya akaba yashishikarije abana kubyaza umusaruro amahirwe bafite yo kuba Leta ikora uko ishoboye kugira ngo ibabonere ibitabo byo gusoma. Yanibukije kandi ababyeyi akamaro ko gufasha abana kumenya gusoma neza agira ati: “Iyo ufashije abana kumenya gusoma neza, uba ufashije abayobozi bejo beza!”. “Umwana wamenye gusoma neza, bimufasha mu myigire ye agatsinda bitagoranye.” “Kumenya gusoma hakiri kare, bizamura ubukungu n’iterambere ry’igihugu muri rusange!
Uwimana aka yagaragaje ko hari byinshi Leta imaze gukora kandi izakomeza ku bikora igamije ko umwana amenya gusoma neza. Muri byo harimo ko ubu buri mwana wo mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza kuvuga kuva mu wa mbere kugera mu wa gatatu afite igitabo cyo gusoma, abarimu bigisha ikinyarwanda muri ayo mashuri bakaba abarahuguwe, hakaba harashyizweho amasomero muri buri shuri.
Uwimana yakomeje asaba ababyeyi gufata neza ibi bitabo mu gihe abana babicyuye bagiye kubisomera mu rugo. Yanasabye abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri korohereza abana ku buryo bwo gutira no gucyura ibitabo.
Uwimana akaba yagurutse ku ntego y’ubu bukangurambaga aho byitezwe ko mu mpera z’uyu mwaka 2020, abana biga mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza bazaba bazi gusoma neza.
Muri uyu muhango, hababaye guhemba abanyeshuri batsinze amarushanwa ya Andika Rwanda mu myaka ya 2018 na 2019; bahabwa ibikoresho by’ishuri.

