Gusuzuma uburyo Akarere ka Rutsiro kesheje imihigo bizarangira ejo!

Kuva ejo hashize tariki ya 08 kugeza ejo tariki ya 10 Nyakanga 2019 itsinda ry'abakozi b'ikigo cy'igihugu cy'ibarurisha mibare riyobowe na Semana Gilbert riri mu gikorwa cy'isuzuma ry'uburyo akarere ka Rutsiro kesheje imihigo 2018/2019.

Iki gikorwa cyabimburiwe no kureba amakuru y'uko akarere keshesheje imihigo mu mpapuro aho byagaragaye ko imihigo hafi ya yose yeshejwe ijana %.

Semana Gilbert yavuze ko intego y'iki gikorwa atari ugushyira ku myanya gusa uburyo uturere twakurikiranye ahu ko ari no kwibutsa ko koko ibikorwa biganisha ku iterambere ry'abaturage biba byarakozwe uko bikwiye.

Nyuma yo kureba amakuru ku mihigo mu mpapuro, aba bakozi bayobowe n'abayobozi b'akarere batandukanye bazasura ibikorwa binyuranye kuri terrain byiganjemo amazu yubakiwe abatishoboye, imiyoboro y'amazi yubatswe, kubungabunga amashyamba, amavuriro, amatungo yorojwe urubyiruko n'ibindi.

Biteganyijwe ko iki gikorwa kizasorezwa mu murenge wa Nyabirasi aho abigize iri tsinda bazaganira n'abaturage bareba uruhare abaturage bagira mu ishyirwa mu bikorwa ry'imihigo.


Ukeneye kumenya imihigo akarere kari kahize n'uburyo yeshejwe, kanda hano.

Back